Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye. Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n’amategeko yanjye mukayasohoza. Ezekiyeli 36:26-27.
Umutima w'umuntu ushobora kuba ubuturo bw'Umwuka Wera. Amahoro ya Kristo arenze intekerezo abasha gutura mu bugingo bwawe, kandi n'imbaraga Ye ihindura ishobora gukorera mubugingo bwawe, maze bikagutunganiriza kuba mu ngoro z'icyubahiro. Ariko niba ubwonko, imitsi n'imikaya byose bikoreshwa mugukorera inarijye, ntabwo uba ugize Imana n'ijuru nyambere mubuzima bwawe. Ntibishoboka kubaka ubuntu bwa Kristo mu mico yawe mugihe ushyira imbaraga zawe zose kuruhande rw'isi.
Ushobora guhirwa muburyo bwo kurundanya ubutunzi kwisi, kubwicyubahiro cyawe; ariko “aho ubutunzi bwawe buri ni ho umutima wawe uzaba.” (Matayo 6:21). Gutekereza kuby'iteka ryose bizahabwa umwanya wa kabiri. Ushobora kugira uruhare mubigaraga muburyo bwo gusenga, ariko umurimo wawe uzaba ikizira ku Imana yo mw'ijuru. Ntushobora gukorera Imana na mamoni. Uzegurira umutima wawe
kandi ushyire ubushake bwawe kuruhande rw'Imana, cyangwa uzarundurira imbaraga zawe mu gukorera isi. Imana ntizemera umurimo uturutse ku mutima witanze igice.
“Itabaza ry’umubiri ni ijisho. Nuko rero ijisho ryawe iyo rirebye neza, n’umubiri wawe wose ugira umucyo.” (Luka 11:34). Niba ijisho riri ryonyine, niba ryerekejwe mu ijuru, umucyo w'ijuru uzuzura ubugingo, kandi ibintu byo ku isi bizagaragara ko bidafite agaciro kandi bidahawe umwanya. Intego yumutima izahinduka, kandi imiburo ya Yesu izumvirwa. Uzashyira ubutunzi bwawe mu ijuru.
Ibitekerezo byawe bizerekezwa kubihembo bikomeye by'iteka. Gahunda zawe zose zizakorwa zerekeza ku hazaza, ubuzima budapfa.
Uzerekeza ku butunzi bwawe. Ntabwo uzibanda ku nyungu zawe zisi, ahubwo mubyo ugambirira byose ikibazo cya bucece kizaba iki ngo “Mwami n’iki wifuza ko nakora?” (Ibyakozwe n’Intumwa 9:6). — (RH, January 24, 1888).
Bitekerezeho:
1. Ni ayahe masomo afatika ukura muri iki cyigisho?
2. Icyifuzo cyawe ni kugira umutima wahindutse?
3. Ni mu buhe buryo ushobora guhindura umutima wawe?
Ibyo gusengera :
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugirango Imana izane ububyutse mu buzima bwawe no mu Itorero
3. Kugira imitima yahindutse
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Contents
Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi
Umunsi wa 2: Impano ihebuje izindi
Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma
Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane
Umunsi wa 7: Kumva ko dukeneye Mwuka
Umunsi wa 8: Gushyira Inarijye Kuruhande
Umunsi wa 9: Gukingura umutima
Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi
Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri
Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana
Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi
Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima
Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse
Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe
Umunsi wa 18: Inarijye Irabambwa
Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe
Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa
Day 21: Revival at Pentecost
Day 22: Unlimited Supply of Missionary Spirit
Day 23: A New Pentecost
Day 24: A Special Bestowal of Spiritual Grace
Day 25: Full Impartation of the Spirit
Day 26: No Specific Time
Day 27: Without Excitement
Day 28: In Unexpected Ways
Day 29: To Unexpected People
Day 30: Often Rejected
Day 31: Beware of Resisting
Day 32: Fear of Witnessing Gone
Day 33: The Greatest Work on Earth
Day 34: The Light of the World
Day 35: The salt of the Earth
Day 36: Ambassadors of Christ
Day 37: Cooperation with Divine Power
Day 38: Laborers Together with God
Day 39: All Members Called to be Missionaries
Day 40: Even Children May Share