Arinkoza ku munwa arambwira ati “Dore iri rigukoze ku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.” Yesaya 6:7.
Kubw’impano ze mvajuru, Uwiteka yatanze uburyo buhagije kubantu be. Umubyeyi wo ku isi ntashobora guha umwana we imico yera. Ntashobora kwimurira imico ye ku umwana. Imana yonyine niyo ishobora kuduhindura. Kristo yahumekeye abigishwa be, agira ati: “Nimwakire Umwuka Wera.”(Yohana 20:22).
Iyi niyo mpano ikomeye itangwa n'ijuru. Kristo yayibahaye abinyujije mu Mwuka wo kwera kwe. Yabujuje imbaraga, kugira ngo batsindishe ubugingo ubutumwa bwiza. Uhereye icyo gihe Kristo yagombaga kuba mu ntekerezo zabo, akavuga binyuze mu magambo yabo. Bagize amahirwe yo kumenya ko uhereye ubwo na bo bagomba kuba umwe. Bagomba kubahiriza amahame Ye kandi bakayoborwa na Mwuka We. Ntibari bagikurikira inzira zabo, mu kuvuga amagambo yabo. Amagambo bavugaga yagombaga kuva ku mutima wera no guturuka kuminwa yera. Ntibari bagikwiye kubaho ubuzima bwabo bwite; Kristo yagombaga kuba muri bo kandi akavuga binyuze muri bo. Yagombaga kubaha icyubahiro yari afitanye na Se, kugira ngo We na bo babe umwe mu Mana.
Umwami Yesu ni umutambyi mukuru ukomeye, utuburanira mu nkiko zo mwijuru. Umwanya wicyubahiro duhagazemo nkabasenga ntabwo ushimwa. Kubwibyiza by’ubu n’ibyiteka ryose, dukeneye kumva neza iyi sano. Niba turi abana be, duhujwe n’umurunga w’ubuvandimwe bwa Gikristo, dukundana nkuko yadukunze,
twunze ubumwe mu mibanire yera y'abogejwe mu maraso ya Ntama. Twifatanije na Kristo mu Mana, tugomba gukundana nk'abavandimwe.
Imana ishimwe ko dufite Umutambyi mukuru ukomeye, uri mwijuru, Yesu Umwana w'Imana. Kristo ntabwo yinjiye ahantu hera hakozwe n'amaboko y'abantu, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaryo, none ubu ari imbere y'Imana kubwacu. Kubw’amaraso ye, yinjiye rimwe by'iteka ahantu hera ho mw'ijuru, amaze kutubonera gucungurwa by'iteka. —General Conference Bulletin, October 1, 1899, fourth quarter 1899.
Bitekerezeho:
1. Ni ayahe masomo afatika ukura muri iki cyigisho?
2. Waba wicuza kubwo kubabaza umuntu ukoresheje amagambo mabi?
3. Ryaba ari isengesho ryawe ko Umwuka Wera agenga iminwa yawe?
Ibyo gusengera :
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugirango Imana izane ububyutse mu buzima bwawe no mu Itorero
3. Kugira ngo Imana yeze iminwa yacu
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Contents
Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi
Umunsi wa 2: Impano ihebuje izindi
Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma
Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane
Umunsi wa 7: Kumva ko dukeneye Mwuka
Umunsi wa 8: Gushyira Inarijye Kuruhande
Umunsi wa 9: Gukingura umutima
Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi
Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri
Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana
Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi
Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima
Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse
Umunsi wa 16: Iminwa Yera
Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe
Umunsi wa 18: Inarijye Irabambwa
Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe
Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa
Day 21: Revival at Pentecost
Day 22: Unlimited Supply of Missionary Spirit
Day 23: A New Pentecost
Day 24: A Special Bestowal of Spiritual Grace
Day 25: Full Impartation of the Spirit
Day 26: No Specific Time
Day 27: Without Excitement
Day 28: In Unexpected Ways
Day 29: To Unexpected People
Day 30: Often Rejected
Day 31: Beware of Resisting
Day 32: Fear of Witnessing Gone
Day 33: The Greatest Work on Earth
Day 34: The Light of the World
Day 35: The salt of the Earth
Day 36: Ambassadors of Christ
Day 37: Cooperation with Divine Power
Day 38: Laborers Together with God
Day 39: All Members Called to be Missionaries
Day 40: Even Children May Share