Ibyo ni byo byatumye aduha ibyoyasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufayanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kazanywe mu isi no kwifuza. (2 Petero 1:4)
Umukristo muzima ni uwo Kristo yashize mu mutima, ibyiringiro byo guhabwa ubwiza. Akunda ukuri, ubuziranenge, no kwera, kandi azagaragaza imbaraga z'umwuka, akunda Ijambo ry'Imana, kandi ashaka gusabana nabamenyereye Ijambo, kugirango abashe gufata imirasire y'umucyo Imana yabahaye, ariyo ihishura Kristo ikamugira uwigiciro
mu bugingo. Ufite kwizera gukomeye asanga Kristo ari ubuzima bwubugingo, ko ari muri we nkiriba ryamazi atemba agana mubuzima bwiteka, kandi yishimira guhuza imbaraga zose zubugingo no kumvira Umwami we. Umwuka Wera hamwe n'imbaraga zawo zingirakamaro burigihe birindira ubwo ubugingo mu rukundo rw'Imana.
Ku bakristo biranditswe ngo: “Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe…kuko imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose Bizana ubugingo no kubaha Imana, tubiheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza. Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo
bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza. Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzonereho kumenya, kumenya mukongereho kwirinda,
kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kubaha Imana, kubaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo. Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo. Kandi rero utagira ibyo aba ari impumyi ireba ibiri hafi gusa, akibagirwa yuko yejejweho ibyaha bye bya kera. Ni cyo gituma bene Data, mukwiriye guhamagarwa no gutoranywa kwanyu, kuko nimukora ibyo ntabwo muzasitara na hato, ahubwo bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ari we Mwami n’Umukiza wacu.” (2Petero 1:2-11)(RH, December 11, 1894).
Bitekerezeho:
1. Ni ayahe masomo afatika ukura muri iki cyigisho?
2. Urumva ko Yesu atuye mumutima wawe?
3. Ni mu buhe buryo utekereza ko uzabona imico myiza ivugwa muri 2 Petero 1:2-11?
Ibyo gusengera :
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugirango Imana izane ububyutse mu buzima bwawe no mu Itorero
3. Kugirango Imana itugeze ku gusobanukirwa ko dusangiye kamere yayo
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Contents
Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi
Umunsi wa 2: Impano ihebuje izindi
Umunsi wa 3: Ivugurura ryuzuye
Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma
Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane
Umunsi wa 7: Kumva ko dukeneye Mwuka
Umunsi wa 8: Gushyira Inarijye Kuruhande
Umunsi wa 9: Gukingura umutima
Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi
Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri
Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana
Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi
Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima
Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse
Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe
Umunsi wa 18: Inarijye Irabambwa
Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe
Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa
Day 21: Revival at Pentecost
Day 22: Unlimited Supply of Missionary Spirit
Day 23: A New Pentecost
Day 24: A Special Bestowal of Spiritual Grace
Day 25: Full Impartation of the Spirit
Day 26: No Specific Time
Day 27: Without Excitement
Day 28: In Unexpected Ways
Day 29: To Unexpected People
Day 30: Often Rejected
Day 31: Beware of Resisting
Day 32: Fear of Witnessing Gone
Day 33: The Greatest Work on Earth
Day 34: The Light of the World
Day 35: The salt of the Earth
Day 36: Ambassadors of Christ
Day 37: Cooperation with Divine Power
Day 38: Laborers Together with God
Day 39: All Members Called to be Missionaries
Day 40: Even Children May Share