“Mutegure inzira z’Uwiteka,mugorore inzira ze.”(Matayo 3:3) Nk’uko Yohana Umubatiza yateguye inzira ze bwa mbere,niko natwe dukwiririye gutegura inzira ze ubwa kabiri,twutegura kugaruka k’Umucunguzi wacu.
Tuzabigeraho tujya inzu ku yindi tubashyira ibitabo,tubakundisha inyandiko cyangwa ibitabo bya “Ellen G.White”.
Umurimo wo kubwiririsha Ubutumwa Ibitabo ni uwo kwamamaza inkuru nziza y’Agakiza ka Yesu n’Amategeko y’Imana. Amategeko y’Imana niyo shingiro ry’ubugorozi bwo guhinduka kose. Niwo muyoboro utuyobora mu kwizera. Muri yo,Isabato mu itegeko rya 4 ari ryo ritwibutsa iruhuka ry’Umuremyi,rituma ibitekerezo byacu bikanguka tukabyerekeza kuwaturemye.
Isi iri mu bitosi,irasinziriye,Ababwiririsha Butumwa Ibitabo nibo bashinzwe hamwe n’Abagabura, gukangura abasinziriye babashyira ubutumwa bukubiye mu bitabo by’Umwuka w’Ubuhanuzi inzu ku y’indi hirya no hino mu isi hose.
“Dukeneye abagabo nyabagabo amagana menshi bitangiye kujyana umucyo mu migi, mu byaro no mu migi minini.Dukeneye abagurisha b’abahanga batoranijwe neza,batari abantu b’inzererezi,batari imburamukoro zitagira icyo zimara,ahubwo babe abagabo n’abagore bafite adresi, ubuhanga bwo kureba kure mu bitekerezo kandi bashoboye, batari abanyabute.”
Ibihamya by’Itorero Vol.4 pp.389-390
"Ubutumwa inzu ku y’indi,umurimo ukarangira tugataha iwacu"