Intego yo gushinga amashuri kwari ukubwiriza ubutumwa bwabamarayika batatu tubona mu Byahishuwe 14: 6-9 kugirango twibuke ukugaruka kwa Yesu (Matayo 24:14, 2 Petero 3: 11-12).
Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo
Imigani 22:6
Imana ishimwe, ikomeje kutubundikira mu mababa ye. Icyubahiro ni icyawe ubuziraherezo. Amen.
NERF ifite ibigo by’amashuri 3:
COLLEGE ADVENTISTE DE GAKONI (CAG)
Iki kigo giherereye mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Kiramuruzi,Akagari ka Gakoni,Umudugudu wo Kumana. Gifite –Icyiciro rusange (Ordinary Level cyangwa Tronc Commun) n’amashami (Combinations) akurikira:
- MEG( Mathematics-Economics and Geography)
- HEG (History-Economics and Geography)
- HGL (History –Geography and Literature)


GAKONI ADVENTIST PRIMARY SCHOOL (GAPS)
Iki kigo giherereye mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Kiramuruzi,Akagari ka Gakoni, Umudugudu wo Kumana. Cyatangiranye imyaka itatu ibanza mu mwaka w’1949. Nyuma mu mwaka w’1979,ikigo cy’imfubyi kimaze kuhagera hubatswe ibyumba by’amashuri 6. ADRA yakivuguruye mu mwaka wa 2004,yubaka ibyumba 15,icyumba cy’umuyobozi n’imisarane utwumba 15 n’utundi 2 tw’abalimu.
Gakoni Adventist Primary School ifite ibyumba by’incuke (Nursery) n’imyaka 6 y’amashuri abanza.


MIMURI ADVENTIST PRIMARY SCHOOL (MAPS)
Iki kigo giherereye mu Karere ka Nyagatare,Umurenge wa Mimuri,Akagari ka Rugari, Umudugudu w’Amahoro. Cyatangjwe n’Ababyeyi b’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 mu mwaka wa 2008 cyubatswe mu Isambu y’Itorero cyitwa Mimuri Adventist Development of Education.(MADE). Mu mwaka wa 2011 niho cyeguriwe Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 mu izina rya MAPS (Mimuri Adventist Primary School). Kigizwe n’amashuri y’incuke n’abanza.



Mu bigo 456 bigize akarere ka Nyagatare ikigo cya MAPS gihagaze ku mwanya wa 2 mu gutsindisha neza.