Umuryango

Turi mu isi irimo ibitugoye aho imibereho yacu isenderewe no kubabara ndetse rimwe na rimwe umuntu akabura umuhumuriza.mu cyiciro cy’umuryango tuhabonera ibyigisho bidufasha kugira imibanire myiza no kuyisigasira ku bo tubana na bo,aho dukomoka,imiryango twagiye twunguka,inshuti n’abavandimwe.

Mu gihe abantu babana mu nzu imwe nyamara bafite ibiganiro nkene,mu cyiciro cy’umuryango tuhafatira ingamba n’ibyemezo bidufasha kugira imibereho ihamye ku bo tubana na bo.

“Ngira nkugire,imiberero idukomeza mu rugendo rwacu.”

Icyiciro cy’umuryango cyahariwe isabato ya kabiri ya buri kwezi kimwe n’icyiciro cyo kwirinda,ni ho buri sabato nyuma ya gahunda yo kuramya habaho ibiganiro mu matsinda,aho mu itsinda ry’abagabo bafata ingamba z’icyatuma imiryango yabo irushaho kuba icyitegererezo n’urugero rw’ababazengurutse,izo ngamba zigafatwa no ku ruhande rw’itsinda ry’abagore.ibyo bikarema intero igira iti”Ngira nkugire,imiberero idukomeza mu rugendo rwacu.

MIFEM 4

Muri iki cyiciro tuhatorezwa kubaho imibereho yomatanye n’Imana nk’umuryango,aho buri muntu ugize umuryango amenya kandi agasobanukirwa uruhare rwe mu gutuma abagize umuryango bamererwa neza.

Mu cyiciro cy’umuryango kandi,tuhigira ubumenyi bushya budufasha kubaka imico y’abana bacu

Mu cyiciro cy’umuryango hatwereka uburyo abagabo n’abagore bashobora kurushaho komatana ku rwego rw’amarangamutima,ku mubiri,mu rwego rw’ubukungu,n’urw’ubwenge.muri iki cyiciro kandi twaakuye ubumenyi bwo kwirinda gutandukana n’uwo mwashakanye ndetse no kubaho unezerewe nyamara uri ingaragu.