Mifem ni ijambo riri mu mpine nyamara mu magambo arambuye risobanuye umurimo w’umugore n’umukobwa batewe ingabo mu bitugu na basaza babo beguriye impagarike yabo umwami wabo.Abo ni bagira bati “ingingo zanjye zose zijye zikumvira,uzikoreshereze zikubahirize”.
Kuko muri uru rugendo twese dukeneranye ngo dufashanye,twungurane inama n’ibitekerezo,muri uyu murimo w’Ivugabutumwa, “Nyina w’umuntu ntawe afite wo kuzimiza.” Bityo Twahamagariwe umurimo umwe kuko twese twacungujwe amaraso y’igiciro.
Ibikorwa Byakozwe na MIFEM
Mu cyiciro cya Mifem,dufasha abagore kwiga imishinga iciririrtse ituma batabaho ubuzima bw”’ejo nzamerante” aho twiga gukora amasabune,tofu,kuboha n’ibindi bitandukanye.
Niteguye Kugenda
Twakoze imyiherero y’abagore n’abakobwa hamwe na basaza babo mu matorero atandukanye agamije kubahugura gukuza ibya mwuka muri bo ,no kutihererana inkuru nziza ya Yesu bityo abagore n’abakobwa batewe ingabo mu bitugu na basaza babo bajya mu ivugabutumwa. Mifem y’abato n’abakuze twese hamwe tuti: “Twiyemeje kugenda”
Si ku bw’imbaraga, ndetse si ku bw’amaboko yacu. Icyiciro cy’Abagore n’abakobwa batewe ingabo mu bitugu na basaza babo,bagize uruhare mu kubaka imwe mu nzu y’amacumbi ya Field yacu bakora ku butunzi bwabo,ibitekerezo ndetse n’igihe cyabo ubwo bamaze icyumweru mu ngando Bubaka iri cumbi.Turashimira Imana ikomeje kwikorera umurimo wayo.
Global Youth Day and Children’s Global Day: Spreading Kindness with Children from NERF at Kiziguro Hospital
Today marks the annual celebration of Global Youth Day and Children’s Global Day, a day dedica…
Soma Ibikurikira“Beyond the Appearance”: A MIFEM Retreat
From December 29th to the 31st of 2022, a retreat was held, entitled “Beyond the Appearance…
Soma Ibikurikira