Turashima Imana ku bwo ibitangaza yadukoreye kuva iyi Field yahangwa, by’umwihariko muri ibi bihe twanyuzemo bya Covid-19 na nyuma yayo. N’ubwo Field yanyuze mu bihe bikomeye bya Covid-19 yazanye guma mu rugo no gufungwa kw’insengero, bigatuma inyigisho ziyobya zigarurira abizera batari bake, turashima Imana ko umurimo utahagaze ahubwo wakomeje kujya mbere. Insengero nyinshi zarafunguwe kandi n’inyigisho ziyobya zatakaje imbaraga
Ibitangwa bigenda bizamuka kuko ubu mu mezi 11 ya 2022 twrenze kure ibyaje umwaka wose wa 2019 (Umwaka twafatiraga ho ikitegererezo) kandi turagenda tugera ku ntego twihaye. Imibare yagarura 1/10 nayo iragenda izamuka kuko twavuye kuri 30% ubu tukaba tugeza kuri 50% ari nayo ntego twari twihaye. N’ubwo dushimira Imana ibyo yadukoreye, tugashimira abayobozi n’abizera umuhati bari gukoresha ngo tugere ku ntego, turanararikira buri wese ku giticye, buri muyobozi w’umuryango n’uw’itorero gusuzuma niba ari kugera ku ntego Imana yaduhaye: kugarura 1 mu bintu 10 iduhaye. Nk’ibisonga bya Kristo, dukwiriye kwibaza niba turi ibisonga bikiranuka ku Mana kuko ariyo imenya byose. Turizera ko irikumwe n’abana bayo kandi izatugeza kurugero yishimira.
Incamake y'uko twakoze mu myaka 4 ishize
Bityo, n’ubwo dushimira Imana ibyo yadukoreye, tugashimira abayobozi n’abizera umuhati bari gukoresha ngo tugere ku ntego, turanararikira buri wese ku giticye, buri muyobozi w’umuryango n’uw’itorero gusuzuma niba ari kugera ku ntego Imana yaduhaye: kugarura 1 mu bintu 10 iduhaye
Gusuzuma niba uko turi kubashima, niba ariko n’Imana yamuhaye byose kandi izi byose ariko iri kumushima. Turizera ko irikumwe n’abana bayo kandi izatugeza kurugero yishimira.
How Evangelical District worked In 2022
NO. | INTARA | % |
---|---|---|
1 | KAMINUZA | 349.41 |
2 | MIMURI | 140.70 |
3 | RUKARA | 133.06 |
4 | KABARORE | 124.10 |
5 | RUKOMO | 119.02 |
6 | NGARAMA | 118.37 |
7 | KABUGA | 118.35 |
8 | KARAMBI | 117.63 |
9 | NYAGATARE | 114.06 |
10 | RWAGITIMA | 106.47 |
11 | BUGARAGARA | 104.94 |
12 | RUBAGABAGA | 104.26 |
13 | NYAKIGANDO | 101.43 |
14 | MATIMBA | 97.34 |
15 | GATEBE | 84.15 |
16 | GATEBE | 63.67 |
17 | REMERA | 55.71 |
IGITERANYO | 117 |
INTEGO
- Kuzamura umubare w’ abatanga n’abakiranukira Imana.
INGAMBA
1. Guhugura abakuru b’intara n’abakuru b’itorero
2. Imyiherero yo gusenya inyigisho ziyobya no kubaka ireme ry’ubusonga
3. Iminota y’ubusonga buri sabato
4. Kugarura amatsinda