Amateraniro Makuru

Amateraniro makuru ni bumwe mu buryo bwo kuvugurura abizera mu bya Mwuka ku rwego rwo hejuru, aho ababwiriza bava igihugu cyose bagakwira mu ntara zitandukanye bajyanye ubutumwa bwiza. Ntabwo iyo migisha twayigumanye muri iyi myaka itanu kuva 2019 kugeza 2022. Umwaka wa 2019 byagenze neza nk’uko bisanzwe. Umwaka wa 2020 nibwo icyorezo cya Covid-19 cyafungiye abantu munzu, gifunga n’insengero ku buryo bitashobotse gukora amateraniro makuru kuko no guterana bitashobokaga.

Mu mwaka wa 2021 insengero zimwe zari zatangiye gufungurwa ariko zikakira umubare muto wa bizera. Twagerageje gukora amateraniro ku nsengero zose zari zamaze gukingurwa.

Mu mwaka wa 2022 byabaye igitangaza kuko insengero hafi yazose zamaze gukingurwa kandi umubare wose w’abizera bemerewe kuza gusenga. Abizera bari bakumbuye ibyo bihe byiza kandi niko byagenze koko. Ibyiciro byose byari byabukereye, ababwiriza baturutse imihanda yose, abizera bagandagaje ku misozi. Amateraniro makuru y’yu mwaka wa 2022 yabaye agahozo.

Abizera barikurushaho kumva umumaro w’ayamateraniro makuru kandi turifuza ko azaba meza kurushaho kandi akadusigira imbaraga zitubashisha komatana n’Imana no gukora umurimo wayo. Turashishikariza abizera kwitabira gutanga ituro ry’iteraniro rikuru. Ituro ry’iteraniro rikuru ni umubyizi (Icyo winjiza ku munsi). Birumvikana ko abantu bose batinjiza ibingana, ni yompamvu buri wese asabwa icyo ashobora: Gufata umunsi umwe mu minsi 365 akawuha Umwami we wamurinze iyo iminsi yose, ngo ube ituro ryo gufasha mu gakiza kabandi. Bityo, turatera umwete buri wese gutanga iryo turo, akabizirikana uko umwaka utashye

Information
JA 2024 Retreat

Umwiherero w'Abayobozi ba JA Muri Filidi y' Amajyaruguru y'Uburasirazuba

Uyu mwiherero wahuje wahuje abayobozi ba JA ku rwego rw’itorero, komite ya JA mu ntara, komite ya JA muri station na komite ya JA ku rwego rwa......

Soma Ibikurikirao-arrow__long–left
Information

Pastors Wives Retreat in the North-East Field of Rwanda

Insanganyamansiko: “Umufasha w'umugabura mwiza ukenewe”

Soma Ibikurikirao-arrow__long–left
Icyiciro Cy' Abadamu b' Abagabura

Youth Camp 2023: World Pathfinder Day

This was an extraordinary day attended by the camp participants, believers from Nyagatare district,…

Soma Ibikurikirao-arrow__long–left
Urubyiruko/ JA