INTARA YA KABUGA yikukiye mu mwaka wa 2007,ikuwe ku ntara ya RUKOMO. Yatangiranye abizera 2027 basengeraga mu matorero n'inteko 11, babarizwaga mu mirenge 4 ariyo GATUNDA, KIYOMBE, KARAMA na TABAGWE. Intara ya Kabuga ubu ifite abizera 6157 babarizwa mu matorero 12 n'inteko 14.
Mu mirenge 4 Intara ya Kabuga ikoreramo , igizwe n'abaturage 104989 bari ku buso bwa 280 km²(Hashingiwe ku ibarura rya 2012), n'ukuvuga:
- Umurenge wa Gatunda utuwe na 27,879
- Umurenge wa Karama utuwe na 26,879
- Umurenge wa Kiyombe utuwe na 17,061
- Umurenge wa Tabagwe utuwe na 33,322.
Ku baturage 100, icyagati cy'abizera ni 5 gusa, bivuzeko dukabije kuba bake kuko muri km imwe(1), icyagati cy'abizera ari 3 gusa. Kubw'uyu murimo mugari utur'imbere, Uwiteka adushoboze gukoreshwa nawe ibihuje no gushaka kwe ngo uyu murimo wagurwe.