Gathering Offering

IMIBEREHO YA NEHEMIYA

Mu myaka ishize, navuze ku birebana n’igenamigambi ryo kwereka inshuti zacu n’abaturanyi bacu umurimo wacu w’ibwirizabutumwa n’amajyambere yawo, mpereye ku cyitegererezo cya Nehemiya. Kandi muri iki gihe, ndifuza gutera umwete bene Data na bashiki bacu ngo bige bundi bushya inararibonye y’uwo mugabo wasengaga, wizeraga kandi afite ubushishozi butunganye, washize amanga yo gusaba inshuti ye, Umwami Aritazeruzi, ubufasha bwari kuzagira uruhare mu kūngura umurimo w’Imana. –MS, “Consecrated Efforts to Reach Unbelievers” (Efforts consacrés pour atteindre les non-croyants), 5 juin (June) 1914.

Nimureke duhaguruke mu izina ry’Imana no mu mbaraga zayo tujye kuzana ubushobozi bwo gukora umurimo wayo. Tuzaba dukoze umurimo w’inkubwe 2: Tuzabwiriza abo twasarujeho kandi tuhakure n’ubushobozi bwo kubwiriza abandi tutabasha kugeraho. Uwiteka aguherakeze

TMI
Byuka! Rabagirana! Yesu Araje!

Ubu ni bumwe mu buryo bufasha itorero kugera ku ntego yaryo yo kwamamaza ubutumwa bwiza, aho umwizera wese asabwa kwegera mugenzi we utari umwizera akamusaba ubufasha bwo gukora umurimo w’Imana. Biranejeje kuko buri mwaka leta iduha uburenganzira bwanditse bwo gukora icyo gikorwa. Umva uko Ellen White yanditse mu igitabo “Umurimo wa gikristo” p.185

PERPLEXING QUESTION
Hashize imyaka myinshi duhangayikishijwe n’iki kibazo ngo: ‘ni buryo ki haboneka umutungo uhagije wo gushyigikira amashami atandukanye y’umurimo Imana yatwugururiye?’ Iyo twitegereje gahunda isobanutse y’ubutumwa bwiza; ibwirizabutumwa ryo mu gihugu imbere n’iryo mu mahanga bisaba umutungo. Byongeye kandi, ibyo tubona, amahishura yumvikana y’imigambi y’Imana biraduhatira kurangiza umurimo udutegereje mu buryo bwihuse.
–Testimonies, vol. 9, p. 114

UMUGAMBI UGERA KU NTSINZI

Imana ifite ibintu byinshi cyane mw’isi, kandi yashyize ubutunzi bwayo mu biganza by’abantu bose, baba ari abizera cyangwa abatizera. Yiteguye gukabakaba imitima y’abisi, ndetse n’abasenga ibigirwamana, kugira ngo batange kubyo batunze bishyigikire umurimo wayo; kandi Imana izabikora, igihe ubwoko bwayo buzaba bwamaze kwiga kwegera abo bantu mu buryo bw’ubwenge, kugira ngo babarehereze kwita ku cyo bagomba gukora kikababera amahirwe. Uwagira ngo amakene y’umurimo wa Nyagasani yerekanwe uko bikwiriye ku bafite ubutunzi kandi bavuga rikijyana, abo bantu bashobora kugira uruhare rwiza mu guteza imbere umurimo w’ukuri kw’iki gihe. Abantu b’Imana bazimije imyanya myiza myinshi baba baragiriyemo inyungu iyo baba batarahisemo kwitarura rubanda.
–Southern Watchman, 15 March 1904.

Soma Ibikurikira

UMUNSI MUKURU W’UMUGABURA

Nyagatare University SDA Church

o-arrow__long–left

Umwiherero w'Abayobozi ba JA Muri Filidi y' Amajyaruguru y'Uburasirazuba

Uyu mwiherero wahuje wahuje abayobozi ba JA ku rwego rw’itorero, komite ya JA mu ntara, komite ya JA muri station na komite ya JA ku rwego rwa......

o-arrow__long–left

Pastors Wives Retreat in the North-East Field of Rwanda

Insanganyamansiko: “Umufasha w'umugabura mwiza ukenewe”

o-arrow__long–left

Youth Camp 2023: World Pathfinder Day

This was an extraordinary day attended by the camp participants, believers from Nyagatare district,…

o-arrow__long–left