Icyiciro cy’abana gifite intego yo kuvuga ubutumwa binyuze mu mpano Imana yaduhaye aho buri wese ubushobozi afite ari bwo akoresha.harimo gusura abarwayi kwa muganga,gufasha abana bagenzi bacu bafite ibibazo bibugarije,no gufashisha bimwe mu byo dufite cyangwa twahawe n’ababyeyi.Ivugabutumwa rikozwe n’abana ntawe utanezezwa na ryo.
Gufasha ni ubuzima.aba bana badafite papa wo kubashakira uko babaho,abana bagenzi babo babahaye ubufasha burimo Amasabune,ibishyimbo,ibigori,amavuta yo kwisiga,isukari,imyenda,amafaranga,byose hamwe bifite agaciro k’ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bitandatu.(436000Frw)Uwiteka ahire ibyo biganza bitanga.
Duterwa ishema twebwe nk’abana iyo abayobozi b’itorero bari kumwe natwe,twumva dushyigikiwe mu byo dukora,biduha icyizere ko ibyo turimo bifite agaciro.turashimira ubuyobozi bwa Field y’iburasirazuba bw’amajyaruguru butahwemye kudushyigikira muri uyu murimo w’ivugabutumwa dukora twe nk’abana.natwe intero yacu ni iyi tuti “Tuzagenda tuvuga iyi nkuru ko: “Turi impano y’Imana,iy’ababyeyi batubyaye,iy’itorero ryatureze n’iy’igihugu cyaduhetse”
Global Youth Day and Children’s Global Day: Spreading Kindness with Children from NERF at Kiziguro Hospital
Today marks the annual celebration of Global Youth Day and Children’s Global Day, a day dedica…