Rubagabaga

Intara ya Rubagabaga yikukiye mu mwaka wa 2013 ikuwe kuri Kabarore, Nyagatare na Bugaragara, itangirana abizera bagera ku 3156 basengeraga mu matorero n' inteko 18 yaje kuba 16 kubera ihangwa ry intara ya Gatebe yatwaye Akayange ndetse n’ikigo cya gisirikare cyatwaye Gabiro. Intara ya Rubagabaga ubu ifite abizera bagera mu 4900 babarizwa mu matorero 9 n' inteko7. Iyi ntara kandi ikorera mu murenge wa Karangazi gusa, aho uyu murenge utuwe n'abaturage bagera ku bihumbi 57444 (hakurikijwe ibarura rya 2012).

Biragaragara ko abizera ari bake cyane ugereranije n abaturage batuye umurenge kuko icyagati cyacu ari abizera8 ku baturage 100!!! Uwiteka adushoboze kwagura umurimo we. Turabashimiye.

WhatsApp Image 2022 12 26 at 16.21.36