Ivugabutumwa mu bigo bitari iby'Itorero

Inshingano imwe rukumbi yatumye Imana ishyiraho itorero ni ivugabutumwa. Kubwiyo mpamvu itorero
rishishikajwe n’iyo nshingano rireba aho ariho hose ryanyura n’icyo ryakora ngo rirangize uwo murimo. Dufite ahantu henshi hahurira abantu batandukanye: Ibigo by’amashuri, Gereza, amavuriro, ibigo byabashinzwe umutekano n’ahandi. Aho hose hari abantu Imana yacunguje amaraso y’umwana wayo kandi yifuzako tugezaho ukuri. Buri torero na buri wese mu barigize ararikirwa gukora igishoboka ngo abo bantu b’Imana bagerweho n’ukuri kw’iki gihe. Kubw’ibyo turarararika ubuyobozi w’itorero n’ubw’intara gushyiraho gahunda inoze kandi ihoraho yo kugera ku bantu bari mu bigo nk’ibyo biri aho bayobora

Urugero: Nko gutegura amafunguro n’ibindi bya ngombwa nkenerwa bagasura abari kwa muganga no muri gereza zibegereye, Gushyiraho umuntu ushinzwe gukurikirana abana bacu biga muri biriyabigo by’amashuri atari ay’itorero akabaha ubumenyi butuma bashikama mu byo bizera kandi akabatera umwete ndetse akabaha umurongo wo kubwiriza bagenzi babo batari abizera, no gushyiraho umuntu ushinzwe kumenya abo duhuje kwizera bari mu bigo by’abashinzwe umutekano akabatera umwete wokuza gusenga ku isabato kuko ibyo bibongeramo imbaraga bagakomeza gukunda Imana n’itorero ryayo no kumenya umurongo rifite, bityo bakaba ashobora kurarika bagenzi babo no kubabwiririza aho bakora. Turizera ko buri wese mu bavuzwe nakora icyo agomba gukora, Imana izatanga imbaraga n’imigisha kandi ikatwongerera bakizwa.

UMUNSI MUKURU W’UMUGABURA

Nyagatare University SDA Church

o-arrow__long–left
Information
JA 2024 Retreat

Umwiherero w'Abayobozi ba JA Muri Filidi y' Amajyaruguru y'Uburasirazuba

Uyu mwiherero wahuje wahuje abayobozi ba JA ku rwego rw’itorero, komite ya JA mu ntara, komite ya JA muri station na komite ya JA ku rwego rwa......

o-arrow__long–left
Information

Pastors Wives Retreat in the North-East Field of Rwanda

Insanganyamansiko: “Umufasha w'umugabura mwiza ukenewe”

o-arrow__long–left
Icyiciro Cy' Abadamu b' Abagabura

Youth Camp 2023: World Pathfinder Day

This was an extraordinary day attended by the camp participants, believers from Nyagatare district,…

o-arrow__long–left
Urubyiruko/ JA