Umunsi Mukuru Mpuzamahanga W’abato

Inkuru Yateguwe na Pr. Mugemana Edison

Amakuru 8 Kanama 2025

Uyu munsi wabaye ku itariki 17/3/2025. Insanganya matsiko mpuzamahanga yawo yari “Kugendana Kwizera”. Uyu munsi wabanjirijwe n’ibikorwa by’abana byo kwita ku bidukikije batera ibiti kandi bakora isuku mu rwego rwo gutozwa kuba ingirakamaro. Ku munsi nyirizina w’abato byabaye agahebuzo.

Abana n’ababyeyi babo bari bateguwe neza, mu mpuzankano nziza no mu myiyereko byerekanaga ko bateguwe. Guhera muri gahunda yo gutangira isabato, abana nibo bari bayoboye agahunda. Bayoboye gahunda yo gutangira isabato, bayobora ishuri ro ku isabato n’agahunda yo kuramya.

Hakozwe igiramo cya nyuma y’amateraniro yo kuramya cyaranzwe n’indirimbo, amasomo, imivugo, udukino, akarasisi, kwinjiza abanyamuryango basha mu cyiciro, gukata keke n’ibindi bikorwa byo kugararaza ko banejewe no gukorera Imana.

    2 comments

  • | August 9, 2025 at 3:58 am

    Imana ihimbarizwe ibyo yakoze, nibyo ikomeje gukoresha abana bayo, nabayobozi babana Imana ikomeze kwagura ubwenge bwabo!

  • | August 9, 2025 at 5:39 am

    Nibyiza cyn turabashimiye

Tanga Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *