Filidi y’Amajyaruguru y’Iburasirazuba bw’u Rwanda(NERF), mu burasirazuba bwayo ihana urubibi n’igihugu cya Tanzania, mu majyaruguru har’igihugu cya Uganda, mu majyepfo hari Filidi y’amajyepfo y’iburasirazuba bw’u Rwanda(SERF), mu burengerazuba bwayo hakaba Filidi y’iburasirazuba bwo hagati mu Rwanda(ECRF), naho amajyaruguru y’iburasirazuba hakaba Filidi y’amajyaruguru y’u Rwanda(NRF). Ikaba ikorera mu turere dutatu aritwo: Nyagatare, Gatsibo n’igice kimwe cya Kayonza.
NERF yakomotse kuri Filidi yarikomatanyije igice cy’iburasirazuba n’umugi wa Kigali ariyo yitwaga Filidi y’Iburasirazuba bw’u Rwanda(ERF). Muri 2011 yaje kugabanywa ibyara Filidi y’iburasirazuba, ifata izina rya ERF, ifite abizera 81,697. Yaje guhindurirwa izina, isigara yitwa Filidi y’iburasirazuba bwo hagati mu Rwanda(ECRF) icyicaro cyayo gikomeza kuba Kigali i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, iyoborwa na Pastor Ndwaniye Isaac. Guhera muri uwo mwaka, Filidi yari imaze kuvuka, Imana yakoze umurimo wayo mu buryo butangaje, maze habaho kwiyongera kw’abizera gukabije ku buryo buteye ubwuzu.
Mw’iherezo rya 2017 nyuma y’imyaka itandatu, yar’imaze kugera ku bizera 162,855 incuro ebyiri kubo yari yaratangiranye. Ibyo bikaba byaratewe ahanini na gahunda ya TMI yo mu 2016, aho umusaruro w’abizera wabaye 25,891 bituma Filidi yandika amateka mw’ivugabutumwa. Iba n’amateka kuri Union y’u Rwanda mu kubatiza abizera benshi. Maze mu mpera z’uwo mwaka bituma igabanywamo kabiri; habaho Filidi y’amajyepfo y’iburasirazuba(SERF) ifite icyicaro Ngoma aho ni mu Karere ka Ngoma, n’abizera 94,165 iyoborwa na Pastor Ngirinshuti Samuel. Havuka na Filidi y’Amajyaruguru y’iburasirazuba (NERF) ifite icyicaro i Nyagatare mu Karere ka Nyagatare ifite abizera 68,960 babarirwa mu 16, iyoborwa na Pastor Ngamije Dan. Ubu nyuma y’imyaka ine tugeze kubizera 90,000, kandi dufite imishinga 7 y’intara nshya zigiye kuvuka vuba. Imana ihabwe icyubahiro kubw’umurimo wayo.
At The same time, the North East Field (NERF) based in Nyagatare District with 68,960 believers within evangelical district numbered to 16, led by Pastor Ngamije Dan. Now after four years we have reached 90,000 believers, and we have seven new Evangelism districts projects that are going to be born soon and to be added. Glory be to God for His work.
Nubwo bimeze bityo, amateka atwibutsa ko NERF yatangiranye ibibazo byo kubona aho ikorera, nta macumbi y’abakozi, ntabikoresho n’ibindi bikenerwa mu murimo. Imana kubw’umugambi wayo wo kwagura umurimo, ntabwo twigeze ducika intege kubw’umurimo ukomeye warugiye kuhakorerwa. Twatangiye dukodesha inzu yo gukoreramo nka Filidi, dukodesha amazu y’abayobozi bakuru ba Filidi(President, Executive, na Tresurer) tutibagiwe n’amazu y’abandi bakozi (Departements, aba accountents na cashier).
Pioneers of the field especially the OFFICERS THAT LED NERF were
Abayobozi bakuru batangiranye na Filidi ya NERF:
President: Pr. Ngamije Dan
Executive Secretary: Pr. Ntampaka Reuben
Treasure: Niyomugaba Etienne
Kubwo gufashwa n’Imana mur’iyi myaka ine Filidi imaze ibayeho, twihutiye kubaka aho gukorera. Nyuma twubaka amacumbi y’abakozi nubwo bose batari bayabona ariko turakomeje. Ubu dufite aho gukorera kandi heza tadakodesha, abayobozi bose bakuru uko ari batatu bacumbitse mu mazu y’itorero kandi meza ndetse hari n’andi mazu atatu agiye kuzura y’abandi bakozi b’itorero. Imana yikoreye umurimo mur’iyi Filidi haba mukubaka insengero ndetse na kimwe cya kabiri cy’abakuru b’intara ubu bari mu mazu y’itorero n’abandi bazaba bayafite mu gihe cya vuba
Ndashima ibyiciro byo mw’itorero byadufashije mu kugera kur’ibi bikorwa Filidi imaze kugeraho mu gihe gito nk’iki. Twavuga icyicoro JA cyagize uruhare runini mur’ibi bikorwa bakoresha amaboko yabo ndetse n’umutungo wabo. Icyiciro cy’abagore n’abakobwa ndetse n’abagize amakorari mu matorero, tutibagiwe n’abakozi bo ku cyicaro gikuru cya Filidi bagizd uruhare mu gutunganya ubusitani ndetse no gutera ibiti ngo aho Filidi ikorera hahindure isura.
Byose byagezweho mu bumwe n’urukundo abana b’Imana bafitiye umurimo wayo.
Ndangije nsaba Imana gukomeza kwihesha icyubahiro, ikomeza gukorera mu bagabo n’abagore bagize NERF ngo bakomeze kunga ubumwe bakorera Umwami wabo kuko umurimo ari mugari.

Pr. Ngamije Dan
North East Rwanda Field President