Abafite Ubumuga

Icyiciro cy’abita ku bushobozi bw’Abafite Ubumuga mbere cyitwaga Special Needs Ministries (SNM). Abafite ubumuga nabo bari mu mubare wabo Yesu yameneye amaraso. Bafite impano zinyuranye kandi bafite agaciro imbere y’Imana. Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 ribitaho mu bya Mwuka ndetse no kubafasha mu buryo bushobotse.

“ingendo”, ntabwo ari “gahunda”, iyobowe n'Umwuka Wera kugira ngo idufashe kubona mu maso y'Imana yuje urukundo imbaraga n'ibishoboka by'amatsinda arindwi adasanzwe:

Turi APM, twemeza ko:

  • Bose bafite impano, barakenewe, kandi bafite agaciro.
    • Abantu bajya aho bakiriwe ariko bakaguma aho bahabwa agaciro.
    • Agaciro karangwa no Kurema kandi ntikagenwa nicyo umuntu ashobora cyangwa adashobora gukora.
    • Umuntu wese arihariye kandi afite intego yahawe n'Imana.
    • Muri iyo ntego harimo umuhamagaro wo gutezimbere ubuzima bwabandi biva muburyo bwo gushimira kubyo bakiriye.

    Iga byinshi kubyerekeye intego ninshingano za Possibility Ministries mu gice cyitwa "About" cyuru rubuga. (https://www.possibilityministries.org/about/)