Turashimira Imana yacu yabanye natwe muri uyu mwaka 2022, umwaka twabonyemo ukwigaragaza kw’Imana, yahagariztse icyorezo cya Covid -19, insengero zigakingurwa, umurimo wayo ugakomeza. Niyo ubwayo yadushoboje kugira icyo dukora mu ruzabibu rwayo. Ahakurikira hari urutonde rwa bimwe mu bikorwa umwami wacu yadushoboje gukora.
The Ministerial Spouses Association serves to uplift, strengthen, and encourage the spouses of pastors and church leaders in their spiritual, emotional, and intellectual needs, working in accordance with the teachings of the Bible and the principles of the Seventh-day Adventist Church
IBIKORWA BYAKOZWE
Kuwa 21/03/2022 twagize iteraniro ry’abapastoro n’abafasha babo. Ryari rigamije kubashimira umwete bagaragaje mu burumbuke mu busonga no kubabatera umwete kugirango barusheho gusobanukirwa ko umurimo wa pastoro utagera ku ntsinzi batabigizemo uruhare.
Twasuye umuryango wa pastoro wari ufite umwana umaze igihe kirekire arwaye.
Kuwa 24/8/2022 twongeye kugira iteraniro ry’abapastoro n’abafasha babo ryabereye kuri Muhazi. Ryari rigamije kubashimira ko bubahirije inama twabahaye bigatuma tugera ku ntsinzi mu birundo. .