Ubutumwa Burakomeje: Ivugabutumwa muri Filidi y' Amajyaruguru y’Uburasirazuba bw' u Rwanda

Inkuru Yateguwe na Pr. Mugemana Edison

Amakuru 29 Nyakanga, 2025

Field y’amajyaruguru y’uburasirazuba bw’urwanda igizwe n’intara 20 n’imishinga y’intara 5. Ifite insengero 208 zibarirwa mu Karere ka Nyagatare, na Gatsibo no mu mirenge 4 ya Kayonza.

Muri ibi bihe byo kuvugurura insengero, 204 muri 208 zarafunzwe hasigara insengero 4 gusa zifunguye, kugeza uyu munsi mu kwezi kwa 06/2025 hakaba hashize amezi 10 zifunze kuko zafunzwe mu kwezi kwa 8/2024. N’ubwo bimeze bityo, itorero ryakomeje inshingano ya ryo yo kwamamaza ubutumwa bwiza, ku bufatanye n’inzego za leta, aho bishoboka batanze uburenganzira bwo gukora amateraniro y’ivuga butumwa aho bidashoboka hakozwe ivugabutumwa rya gicuti, urugo ku rugo.

Ibyo byatumye haboneka umusaruro w’abiyegurira Imana biciye mu mubatizo w’abantu 597.

    3 comments

  • | July 29, 2025 at 3:43 pm

    Yesu niwe uyoboye ubwato erega! Kandi azabugeza ku cyambu

  • | July 29, 2025 at 5:50 pm

    Imana yacu ikomeze guhabwa icyubahiro kubw’umurimo wayo ikomeje guhagarikira.

    Nimukomere k’umurimo Bagaragu b’Imana

  • | July 30, 2025 at 4:56 am

    Umurimotwatangiye tuzawukomeza kugezayesu agaritse

Tanga Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *