Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma

Iminsi 40 y’Umubatizo wa Mwuka Wera May 30, 2023
Audio by Pr. Umuremye Jolay Paul, Revival and Reformation Department, Rwanda Union Mission

Mana, ndondora umenye umutima wanjye, Mvugutira umenye ibyo ntekereza. Urebe yuko
hariho inzira y’ibibi indimo, Unshorerere mu nzira y’iteka ryose. Zaburi 139: 23, 24.

Nyuma yuko Kristo azamuwe mu ijuru, abigishwa bateraniye ahantu hamwe kugira ngo basabe Imana bicishije bugufi. Kandi nyuma yiminsi icumi yo kwigenzura imitima no kwisuzuma, inzira yarateguwe kugirango Umwuka Wera yinjire mu nsengero zubugingo bwejejwe, kandi bwitanze. Umutima wose wujujwe Umwuka, nkaho Imana yashakaga kwereka ubwoko bwayo ko ari uburenganzira bwayo kubaha imigisha iruta iyindi
ikomoka mu ijuru.

Umusaruro wabaye uwuhe? Ibihumbi byarihannye umunsi umwe. Inkota ya Mwuka yahuranije iburyo n'ibumoso. Yujujwe imbaraga nshya, yaracengeye ndetse igera aho igabanya ubugingo numwuka, ingingo n'imisokoro. Gusenga ibigirwamana byari bivanze no gusenga abantu byaratsinzwe.
Umugabane mushya wongerewe kubwami bw'Imana. Ahantu hahoze ari ingumba kandi harabaye umusaka humvikanye amajwi yo guhimbaza Imana. Abizera, bongeye kwihana, bavutse ubwa kabiri, bari imbaraga y'ubugingo ku Mana. Indirimbo nshya yashyizwe mu kanwa kabo, ndetse ihimbaza Isumbabyose.

Bayobowe na Mwuka, babonye Kristo mu bavandimwe babo. Ingingo imwe yaratsinze. Ingingo imwe yo kwigana yamize bunguri zindi zose - kumera nka Kristo, gukora imirimo ya Kristo. Umwete mwinshi wagaragajwe no gufasha mu rukundo, n'amagambo meza, n'ibikorwa bitarangwa no kwikunda. Bose baharaniye kureba uwashobora gukora byinshi kugirango ubwami bwa Kristo bwaguke. “Abizeye bose bahuzaga umutima n’inama.” (Ibyakozwe n’Intumwa 4:32).

Mu bigishwa cumi na babiri, umusemburo w'ukuri wahishwe n'Umwigisha Ukomeye. Aba bigishwa bagombaga kuba ibikoresho mumaboko y'Imana byo guhishurira isi ukuri. Bahawe imbaraga y'Imana; kuko Umukiza wazutse yabahumekeye, agira ati, “Mwakire Mwuka Wera.” Buzuwe n'uyu Mwuka, barasohoka bajya guhamya ukuri. Ni nako Imana yifuza ko uyu munsi abakozi bayo basohoka ubutumwa yabahaye.
Ariko batarakira Mwuka Wera, ntibashobora gutwara ubu butumwa mu mbaraga. Kugeza bakiriye Mwuka, ubundi ntibashobora kumenya icyo Imana ishobora gukora binyuze muri bo. (RH, June 10, 1902)

Bitekerezeho:

1. Ni ayahe masomo afatika ukura muri iki cyigisho?

2. Urumva ijwi rya Mwuka Wera nkaho wumva akuvugisha?

3. Ni izihe ntambwe utekereza ko ari ngombwa gutera kugira ngo isomo ry'uyu munsi rikugirire akamaro?

Ibyo gusengera :

1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugirango Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero
3. Kugira ngo Imana irondore imitima yacu kandi itwemeze ibyaha byacu, ituyobora kwihana
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025

The Baptism of the Holy Spirit e1685370200482

Contents

Ijambo ry’Ibanze

Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi

Umunsi wa 2: Impano ihebuje izindi

Day 3: Thorough Reformation

Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma

Umunsi wa 5: Bahuje Umutima

Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane

Umunsi wa 7: Kumva ko dukeneye Mwuka

Umunsi wa 8: Gushyira Inarijye Kuruhande

Umunsi wa 9: Gukingura umutima

Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi

Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri

Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana

Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi

Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima

Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse

Umunsi wa 16: Iminwa Yera

Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe

Umunsi wa 18: Inarijye Irabambwa

Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe

Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa

Day 21: Revival at Pentecost

Day 22: Unlimited Supply of Missionary Spirit

Day 23: A New Pentecost

Day 24: A Special Bestowal of Spiritual Grace

Day 25: Full Impartation of the Spirit

Day 26: No Specific Time

Day 27: Without Excitement

Day 28: In Unexpected Ways

Day 29: To Unexpected People

Day 30: Often Rejected

Day 31: Beware of Resisting

Day 32: Fear of Witnessing Gone

Day 33: The Greatest Work on Earth

Day 34: The Light of the World

Day 35: The salt of the Earth

Day 36: Ambassadors of Christ

Day 37: Cooperation with Divine Power

Day 38: Laborers Together with God

Day 39: All Members Called to be Missionaries

Day 40: Even Children May Share