Naho uwo mukoresha w’ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’ Luka 18:13.
Tugomba guhora dusenga. Isukwa rya Mwuka w'Imana ryaje risubiza amasengesho avuye ku mutima. Ariko itondere uku kuri kwerekeye abigishwa. Ibyanditswe biravuga ngo, “Bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya kumuntu wese wo muri bo.
Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga. (Ibyakozwe n’Intumwa 2:1-4)..
Ntabwo bari bateraniye hamwe ngo babare inkuru zisebanya. Ntabwo bari bagamije gushyira ahagaragara ikizinga cyose bashoboraga kuboneka ku mico y'umuvandimwe. Bumvaga bafite ubukene mu bya mwuka maze batakambira Uwiteka ngo basukweho amavuta yera kugira ngo abafashe gutsinda intege nke zabo, no kubashoboza umurimo wo gukiza abandi. Basenze bashishikaye kugira ngo urukundo rwa Kristo rusukwe mu mitima yabo.
Iki nicyo cyifuzo cyacu gikomeye uyumunsi muri buri torero ryo mugihugu cyacu. Kuko "iyo umuntu ari muri Kristo, aba ari icyaremwe gishya (2Abakorinto 5:17). Ibyari bikojeje isoni mu mico bihanagurwa m'ubugingo kubw'urukundo rwa Yesu. Kwikunda kose kurirukanwa, ishyari ryose, amagambo mabi yose, ararandurwa, kandi impinduka zikomeye zikaza mumutima. “Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza nogukiranuka, no kugwa neza no kwirinda, Ibimeze bityo nta mategeko abihana.” (Galatians 5:22, 23)“Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n’abahesha abandi amahoro. (Yakobo 3:18)Pawulo avuga ko "ku birebana n’amategeko" - kubigaragara inyuma - "yari umwere," ariko igihe imico y'umwuka w'amategeko yamuhishurirwaga igihe yirebaga mu ndorerwamo yera, yisanze ari umunyabyaha. Urebeye nk’umuntu, yirindaga icyaha, ariko amaze kureba mu mategeko y'Imana kandi akabona ko Imana yamubonye, yunamye yicishije bugufi kandi yemera icyaha. — (RH, July 22, 1890).
Bitekerezeho:
1. Ni ayahe masomo afatika ukura muri iki cyigisho?
2. Kora urutonde rw'ibitagenda neza mubuzima bwawe bw'ibya mwuka.
3. Ni cyakorwa ngo bikosoke?
Ibyo gusengera :
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugirango Imana izane ububyutse mu buzima bwawe no mu Itorero
3. Kugira ngo Imana idufashe kumenya intege nke zacu zo mubya mwuka kandi tuze imbere yayo twicuza.
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Contents
Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi
Umunsi wa 2: Impano ihebuje izindi
Umunsi wa 3: Ivugurura ryuzuye
Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma
Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane
Umunsi wa 7: Kumva ko dukeneye Mwuka
Umunsi wa 8: Gushyira Inarijye Kuruhande
Umunsi wa 9: Gukingura umutima
Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi
Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri
Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana
Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi
Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima
Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse
Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe
Umunsi wa 18: Inarijye Irabambwa
Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe
Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa
Day 21: Revival at Pentecost
Day 22: Unlimited Supply of Missionary Spirit
Day 23: A New Pentecost
Day 24: A Special Bestowal of Spiritual Grace
Day 25: Full Impartation of the Spirit
Day 26: No Specific Time
Day 27: Without Excitement
Day 28: In Unexpected Ways
Day 29: To Unexpected People
Day 30: Often Rejected
Day 31: Beware of Resisting
Day 32: Fear of Witnessing Gone
Day 33: The Greatest Work on Earth
Day 34: The Light of the World
Day 35: The salt of the Earth
Day 36: Ambassadors of Christ
Day 37: Cooperation with Divine Power
Day 38: Laborers Together with God
Day 39: All Members Called to be Missionaries
Day 40: Even Children May Share