Kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge hagati y’ab’igihe kigiramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi. Abafilipi 2:15.
Guhinduka kw'imico bigomba kubera igihamya kubatuye isi ko urukundo rwa Kristo rukuri mo. Uwiteka yiteze ko ubwoko bwe bwerekana ko imbaraga z'ubuntu zo gucungura zishobora gukora kumico yangiritse kandi bigatuma itera imbere muburyo bwiza butanga umusaruro.
Ariko kugirango dusohoze umugambi w'Imana, hariho imirimo y'ibanze igomba gukorwa. Uwiteka adusaba gusuka inarijye iri mu mitima yacu ari yo ntandaro yo kwitandukanya. Arashaka kudusukaho Mwuka Wera we kurugero ruhanitse, kandi adusaba gutegura inzira binyuze mu kwizinukwa. Igihe inarijye yeguriwe Imana, amaso yacu azakingurirwa kubona amabuye y'inzitizi ayo kudasa na Kristo kwacu kwashyize mu nzira z'abandi. Ayo yose Imana iradusaba kuyakuraho. Iravuga iti: “Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. “ (Yakobo 5:16). Ni bwo tuzagira icyizere Dawidi yagize, amaze kwatura icyaha cye, yarasenze ati: “Unsubizemo kunezezwa n’agakiza kawe, Unkomereshe umutima wemera. Ni bwo nzigisha inzira yawe abacumura, Abanyabyaha baguhindukirire.” (Zaburi 51: 12,13).
Mugihe ubuntu bw'Imana buri imbere, ubuzima bw'umuntu buzaba bukikijwe n'imibereho yo kwizera n'ubutwari, n'urukundo nk'urwa Kristo, umwuka utera imbaraga mubuzima bwa mwuka mubawuhumeka bose ... Umuntu wese wakira urukundo rw'imbabazi rwa Kristo, umuntu wese wamurikiwe na Mwuka w'Imana kandi agahindukirira ukuri, azumva ko kubwiyi migisha y'agaciro, abereyemo umwenda
umuntu wese ahura nawe. Abicisha bugufi mumutima Uwiteka azabakoresha ngo bagere ku mitima abakozi babyerejwe badashobora kugeraho. Bazahagurutswa ngo bavuge amagambo yerekana ubuntu bwa Kristo bukiza. — (6T43)
Bitekerezeho:
1. Ni ayahe masomo afatika ukura muri iki cyigisho?
2. Witeguye ute gukingura umutima wawe kugirango Umwuka Wera awukoreremo?
3. Haba hari ikintu mubuzima bwawe bwa buri munsi ushinjwa?
Ibyo gusengera :
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugirango Imana izane ububyutse mu buzima bwawe no mu Itorero
3. Kugirango Imana ikingurire imitima yacu kwakira Mwuka Wera
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Contents
Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi
Umunsi wa 2: Impano ihebuje izindi
Umunsi wa 3: Ivugurura ryuzuye
Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma
Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane
Umunsi wa 7: Kumva ko dukeneye Mwuka
Umunsi wa 8: Gushyira Inarijye Kuruhande
Umunsi wa 9: Gukingura umutima
Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi
Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri
Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana
Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi
Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima
Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse
Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe
Umunsi wa 18: Inarijye Irabambwa
Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe
Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa
Day 21: Revival at Pentecost
Day 22: Unlimited Supply of Missionary Spirit
Day 23: A New Pentecost
Day 24: A Special Bestowal of Spiritual Grace
Day 25: Full Impartation of the Spirit
Day 26: No Specific Time
Day 27: Without Excitement
Day 28: In Unexpected Ways
Day 29: To Unexpected People
Day 30: Often Rejected
Day 31: Beware of Resisting
Day 32: Fear of Witnessing Gone
Day 33: The Greatest Work on Earth
Day 34: The Light of the World
Day 35: The salt of the Earth
Day 36: Ambassadors of Christ
Day 37: Cooperation with Divine Power
Day 38: Laborers Together with God
Day 39: All Members Called to be Missionaries
Day 40: Even Children May Share