Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki z’umubumbyi, maze aribumbisha ikindi kibindi kimeze uko ashaka. Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti “Yemwe ab’inzu ya Isirayeli mwe, mbese sinanasha kubagenza nk’uyu mubumbyi? Ni ko Uwiteka abaza. Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye’ mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe. Yeremiya 18:4-6.
Nshyize ikaramu yanjye hasi nzamura ubugingo bwanjye mu masengesho, kugira ngo Uwiteka ahumekere ku bantu be basigaye inyuma, bameze nk'amagufwa yumye, kugira ngo babeho. Iherezo riregereje, turibwa mu buryo bwihishe, ku buryo, tudatekereza, nta rusaku, nko komboka k'umujura nijoro kugira ngo utungure abasinziriye kandi batiteguye. Ndasaba Uwiteka yemere kuzana Mwuka Wera ku mitima ubu ihunikiriye, kugira ngo begusinzira kimwe n'abandi, ahubwo bakanguke babe maso.
Ninde uzemera muri iki gihe, nyuma yo guta igihe kinini cy'ubuzima bwe, gutanga ubushake bwe nk'ibumba mu maboko y'Umubumbyi, kandi agafatanya n'Imana mu kuba mu biganza byayo yabumbabumbwe nk'igikoresho cy'icyubahiro? Yoo, ni gute ibumba rigomba kuba mu biganza by'Umubumbyi, mbega ukuntu bishoboka kwakira inama z'Imana uhagaze mumirase imurika yo gukiranuka. Nta iby'isi, nta migambi yo kwikunda igomba kubaho kugahato, kuko n'ubiha umwanya, ntabwo uzashobora kugaragaza ishusho y'Imana. Umwuka w'ukuri yeza ubugingo.
Igihe gukomera k'uyu murimo kuzaba kumaze gusobanuka, bizafata mpiri ibitekerezo kubwa Kristo. Ibi birenze intekerezo zacu, ariko niko bizaba. Nonese birakwiriye ku ruhande rwacu gushyira ibyiringiro kumirimo yacu? Tugomba kureka Imana igakora mu mwanya wacu. Haba hari igiteye ishema kigaragara mu mico cyangwa imyitwarire yacu? Mbese byakomoka kubantu babaho igihe gito? Oya; byose biva ku Mana, we zingiro rikomeye cyangwa ryerekana imbaraga z'umubumbyi afite ku ibumba.
. Icyampa ngo, abo Uwiteka yahaye umugisha w'ubutunzi bwukuri bakanguke bavuge ibivuye kumutima, “Mwami urifuza ko nakora iki? (Ibyakozwe n’ntumwa 9:6). Umucyo uriyongera kugirango umurikire buri muntu wese witeguye gukwirakwiza urumuri kubandi. — (The General Conference Daily Bulletin, February 4, 1893.)
Bitekerezeho:
1. Ni ayahe masomo afatika ukura muri iki cyigisho?
2. Nk'ibumba mumaboko yumubumbyi, ni uruhe ruhare rwawe mu gutuma Imana isohoza umugambi wayo muri wowe kandi no gusohoza umugambi wayo binyuze muri wowe?
you and through you?
3. Ni ibihe byiringiro ubona wize ko ibumba ryangiritse mu ntoki z'umubumbyi ridatabwa,
ahubwo rikorwamo ikindi gikoresho?
Ibyo gusengera :
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugirango Imana izane ububyutse mu buzima bwawe no mu Itorero
3. Kugira ngo Imana itubumbe ikurikije uko ishaka ko tuba.
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025

Contents
Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi
Umunsi wa 2: Impano ihebuje izindi
Umunsi wa 3: Ivugurura ryuzuye
Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma
Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane
Umunsi wa 7: Kumva ko dukeneye Mwuka
Umunsi wa 8: Gushyira Inarijye Kuruhande
Umunsi wa 9: Gukingura umutima
Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi
Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri
Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana
Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi
Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima
Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse
Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe
Umunsi wa 18: Inarijye Irabambwa
Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe
Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa
Day 21: Revival at Pentecost
Day 22: Unlimited Supply of Missionary Spirit
Day 23: A New Pentecost
Day 24: A Special Bestowal of Spiritual Grace
Day 25: Full Impartation of the Spirit
Day 26: No Specific Time
Day 27: Without Excitement
Day 28: In Unexpected Ways
Day 29: To Unexpected People
Day 30: Often Rejected
Day 31: Beware of Resisting
Day 32: Fear of Witnessing Gone
Day 33: The Greatest Work on Earth
Day 34: The Light of the World
Day 35: The salt of the Earth
Day 36: Ambassadors of Christ
Day 37: Cooperation with Divine Power
Day 38: Laborers Together with God
Day 39: All Members Called to be Missionaries
Day 40: Even Children May Share