Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye mubone kubaho, nzabashyira mu gihugu cyanyu bwite, mumenye yuko ari jye Uwiteka wabivuze kandi mbikomeje. Ni ko Uwiteka avuga. Ezekiyeli 37:14..
Ntabwo ari imbaraga y'umuntu igomba gutanga ubuzima. Umwami Imana ya Isirayeli azagira urwo ruhare, ikangurire imibereho itarifite ubuzima mu byamwuka gukora. Umwuka w'Uwiteka nyir'ingabo ugomba kwinjira mu mibiri idafite ubuzima. Mu rubanza, igihe amabanga yose azashyirwa ahagaragara, bizamenyekana ko ijwi ryImana ryavuze binyuze mu bagaragu bayo, kandi rigakangura umutimanama wari uhunikiriye, rigakangura intekerezo zitari zifite ubuzima,
rigatera abanyabyaha kwihana no kugira agahinda, no kureka ibyaha. Icyo gihe bizagaragara neza ko binyuze mubantu kwizera Yesu Kristo byagejejwe mubugingo bw'umuntu, kandi ubuzima bwumwuka buva mwijuru bwahumekewe kuwari warapfiriye mubicumuro nibyaha, kandi ubuzima bwumwuka buhita bukanguka.
Ariko ntabwo iyi shusho yamagufa yumye ireba isi gusa, ahubwo ireba nabagize umugisha wo guhabwa umucyo mwinshi; kuko nabo bameze nk'amagufwa ari mukibaya. Bafite ishusho yabantu, imiterere y'umubiri; ariko ntibafite ubuzima mu bya mwuka. Ariko umugani ntusiga amagufwa yumye gusa aboheye hamwe mw'ishusho y'abantu; kuberako bidahagije ko habaho isano y'ingingo n'ibimenyetso. Umwuka wubugingo ugomba guhindura imibiri, kugirango ihagarare yemye, kandi bigaragarire mubikorwa. Aya magufa agereranya inzu ya Isirayeli, itorero ry'Imana, kandi ibyiringiro byitorero ni ugusubizwamo ubuzima na Mwuka Wera. Uwiteka agomba guhumekera amagufwa yumye, kugirango abeho.
Umwuka w'Imana, n'imbaraga zayo zizana ubungingo, bigomba kuba muri buri muntu wese, kugirango buri mutsi wose n'imikaya mu bya mwuka bibashe gukora. Hatariho Umwuka Wera, hatari mwuka w'Imana, habaho guhunikira mubitekerezo no gutakaza ubuzima mu bya mwuka. Benshi badafite ubuzima mu bya mwuka bafite amazina yabo mubitabo byitorero, ariko ntabwo yanditswe mubitabo by'ubugingi bya Ntama w'Imana. Bashobora kwifatanya n'itorero, ariko ntibafitanye ubumwe n'Uwiteka. Bashobora kuba abanyamwete mu gusohoza inshingano
runaka kandi bashobora gufatwa nkabantu bazima, ariko benshi bari mubabwirwa ngo “ufite izina ry’uko uriho, nyamara ukaba uri intumbi.” (Ibyahishuwe 3:1). — (The SDA BC, Vol. 4, pp.1165, 1166.)
Bitekerezeho:
1. Ni ayahe masomo afatika ukura muri iki cyigisho?
2. Urumva hari ukuntu wumye muburyo bwumwuka mubuzima bwawe kimwe n'Itorero muri rusange?
3. Ni iki gitera kumagara kandi ni uwuhe muti wabikiza?
Ibyo gusengera :
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugirango Imana izane ububyutse mu buzima bwawe no mu Itorero
3. Kugira imitima yahindutse
4. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Contents
Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi
Umunsi wa 2: Impano ihebuje izindi
Umunsi wa 3: Ivugurura ryuzuye
Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma
Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane
Umunsi wa 7: Kumva ko dukeneye Mwuka
Umunsi wa 8: Gushyira Inarijye Kuruhande
Umunsi wa 9: Gukingura umutima
Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi
Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri
Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana
Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi
Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima
Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse
Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe
Umunsi wa 18: Inarijye Irabambwa
Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe
Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa
Day 21: Revival at Pentecost
Day 22: Unlimited Supply of Missionary Spirit
Day 23: A New Pentecost
Day 24: A Special Bestowal of Spiritual Grace
Day 25: Full Impartation of the Spirit
Day 26: No Specific Time
Day 27: Without Excitement
Day 28: In Unexpected Ways
Day 29: To Unexpected People
Day 30: Often Rejected
Day 31: Beware of Resisting
Day 32: Fear of Witnessing Gone
Day 33: The Greatest Work on Earth
Day 34: The Light of the World
Day 35: The salt of the Earth
Day 36: Ambassadors of Christ
Day 37: Cooperation with Divine Power
Day 38: Laborers Together with God
Day 39: All Members Called to be Missionaries
Day 40: Even Children May Share