Nyamara Ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo. Abafilipi 3:7
Binyuze mu itorero niho urukundo rwo kwigomwa rwa Yesu rugomba kugaragarizwa isi, ariko uko itorero rigaragara ubu, imico ya Kristo igaragazwa uko itari, maze isi ikamubona uko atari. Kwikunda-bikura urukundo rwa Yesu mu bugingo, niyo mpamvu hatakiri ishyaka ryinshi n'urukundo rwinshi mu itorero kubw'Uwabanje kudukunda. Inarijye iriganje cyane mumitima ya benshi. Ibitekerezo byabo, umwanya wabo, n'amafaranga yabo byeguriwe guhaza irari ryabo, mugihe imitima y'abo Kristo yapfiriye irimo kurimbuka.
Niyo mpamvu Umwami adashobora guha itorero rye imigisha yuzuye. Kububaha muburyo bwihariye imbere y'isi kwaba ari ugushyira ikimenyetso cye ku mirimo yabo, bishyigikira ibinyoma byabo byo kutagaragaza imico ya Kristo uko bikwiye. Igihe itorero rizava mu isi, kandi rikitandukanya n’imiterere yayo, mu ngeso, n'imikorere, Umwami Yesu azakorana n'ubwoko bwe; Azabasukaho
Mwuka We kurugero ruhanitse, kandi isi izamenya ko Data abakunda. Ubwoko bw'Imana buzakomeza kumera gutya, bwuzuye inarijye? Umugisha we ubari hafi, ariko ntushobora kubasukirwa mu buryo bwuzuye kuko bangijwe cyane n'umwuka n'imikorere by'isi. Muri bo harimo kwishyira hejuru mu bya mwuka; kandi Umwami aramutse akoze nk'uko umutima we wifuza gukora,
byabashyigikira mu bikorwa byabo byo kwihimbaza no kwishyira hejuru.
Ese birakwiye ko Kristo akomeza kugaragazwa nabi n'abantu bacu? Ese ubuntu bw'Imana, ubwenge mva juru, bizahagarikwa mu itorero ryayo, kubera akazuyazi kabo? Niko bizaba keretse habaye gushakisha Imana by'ukuri, kuzinukwa isi, no kwicisha bugufi imbere y'Imana. Imbaraga ihindura y'Imana igomba kunyura mu matorero yacu. — (The Home Missionary, November 1, 1890.)
Bitekerezeho:
1. Ni ayahe masomo afatika ukura muri iki cyigisho?
2. Uriteguye kandi urumva ari byiza kureka undi umuntu akabanza?
3. Nigute isomo ryuyu munsi rikwiye kuzana impinduka?
Ibyo gusengera :
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugirango Imana izane ububyutse mu buzima bwawe no mu Itorero
3. Kugirango Imana iduhe gutsinda inarijye.
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Contents
Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi
Umunsi wa 2: Impano ihebuje izindi
Umunsi wa 3: Ivugurura ryuzuye
Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma
Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane
Umunsi wa 7: Kumva ko dukeneye Mwuka
Umunsi wa 8: Gushyira Inarijye Kuruhande
Umunsi wa 9: Gukingura umutima
Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi
Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri
Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana
Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi
Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima
Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse
Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe
Umunsi wa 18: Inarijye Irabambwa
Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe
Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa
Day 21: Revival at Pentecost
Day 22: Unlimited Supply of Missionary Spirit
Day 23: A New Pentecost
Day 24: A Special Bestowal of Spiritual Grace
Day 25: Full Impartation of the Spirit
Day 26: No Specific Time
Day 27: Without Excitement
Day 28: In Unexpected Ways
Day 29: To Unexpected People
Day 30: Often Rejected
Day 31: Beware of Resisting
Day 32: Fear of Witnessing Gone
Day 33: The Greatest Work on Earth
Day 34: The Light of the World
Day 35: The salt of the Earth
Day 36: Ambassadors of Christ
Day 37: Cooperation with Divine Power
Day 38: Laborers Together with God
Day 39: All Members Called to be Missionaries
Day 40: Even Children May Share