“Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.” Yohana 15:5
Uwiteka yifuza guhindura umuntu ububiko bwimbaraga mvajuru, kandi ikintu cyonyine kibuza kutuzuza imigambi y'Imana nuko abantu bafunga imitima yabo ntiyakire Umucyo wubuzima. Ubuhakanyi bwatumye Umwuka Wera akurwa mu muntu, ariko binyuze muri gahunda yo gucungurwa, uyu mugisha mvajuru uzasubizwa abawushaka babikuye ku mutima. Uwiteka yasezeranije guha ibintu byiza byose abamusaba, kandi ibyiza byose bisobanurwa ko byatanganwa n'impano ya Mwuka Wera.
Uko tumenya ibyo dukeneye byukuri, ubukene nyabwo, niko tuzifuza cyane impano ya Mwuka Wera; imitima yacu izahindurwa, idahinduriwe kuba imiyoboro wo kwifuza n'ubwibone, ahubwo tuzahindurwa umuyoboro wo kwinginga cyane kugirango tumurikirwe n'ijuru. Kubera ko tudasobanukiwe n'ibyo dukeneye, ntitumenye ubukene bwacu, ntidutitiriza twinginga cyane, dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kwacu kandi ari we ugusohoza, kugirango dusukirwe umugisha...
Yesu yaravuze ati, “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.” (Matayo 7:7). Akamaro nigiciro cy'ibintu byumwuka dushaka kubigeraho bigereranywa n'urugero rwacu rwo gushima. Yesu aravuga ati: “Nta cyo mubasha gukora mutamfite,” nyamara benshi bibwira ko umuntu ashobora gukora byinshi cyane mu
bushobozi n'ubwenge bwe bufite aho bugarukira.
Iyo abantu batumva ko bakeneye inama z'abavandimwe babo, hari ibiba bitagenda neza; biringira ubwenge bwabo. Ni ngombwa ko abavandimwe bagomba kujya inama. Ibi nahatiwe kubisaba mumyaka mirongo ine n'itanu ishize. Inshuro nyinshi, amabwiriza yagiye asubirwamo avuga ko abafite inshingano z’ingenzi mu murimo w'Imana badakwiye kugendera kubitekerezo byabo, ahubwo bakwiye kugisha inama. — (MR, 2:333).
Bitekerezeho:
1. Ni ayahe masomo afatika ukura muri iki cyigisho?
2. Nigute ushobora kuguma muri Kristo nkuko amashami aguma ku muzabibu?
3. Waba uzi ubukene bwawe bwukuri mu bya mwuka?
Ibyo gusengera :
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugirango Imana izane ububyutse mu buzima bwawe no mu Itorero
3. Kugirango Imana ikingurire imitima yacu kwakira Mwuka Wera
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Contents
Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi
Umunsi wa 2: Impano ihebuje izindi
Umunsi wa 3: Ivugurura ryuzuye
Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma
Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane
Umunsi wa 7: Kumva ko dukeneye Mwuka
Umunsi wa 8: Gushyira Inarijye Kuruhande
Umunsi wa 9: Gukingura umutima
Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi
Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri
Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana
Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi
Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima
Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse
Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe
Umunsi wa 18: Inarijye Irabambwa
Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe
Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa
Day 21: Revival at Pentecost
Day 22: Unlimited Supply of Missionary Spirit
Day 23: A New Pentecost
Day 24: A Special Bestowal of Spiritual Grace
Day 25: Full Impartation of the Spirit
Day 26: No Specific Time
Day 27: Without Excitement
Day 28: In Unexpected Ways
Day 29: To Unexpected People
Day 30: Often Rejected
Day 31: Beware of Resisting
Day 32: Fear of Witnessing Gone
Day 33: The Greatest Work on Earth
Day 34: The Light of the World
Day 35: The salt of the Earth
Day 36: Ambassadors of Christ
Day 37: Cooperation with Divine Power
Day 38: Laborers Together with God
Day 39: All Members Called to be Missionaries
Day 40: Even Children May Share