‘Unyejeshe ezobu ndera, Unyuhagire ndaba umweru ndushe urubura’. Zaburi 51:9..
Ivugururwa mu kubaha Imana byukuri muri twe nicyo gikomeye kandi cyihutirwa mubyo dukeneye byose. Hagomba kubaho imbaraga nyinshi kugirango tubone imigisha y'Uwiteka, atari ukubera ko Imana idashaka kuduha imigisha yayo, ahubwo ni uko tutiteguye kuyakira. Data wo mu ijuru afite ubushake bwo guha Umwuka We Wera abamusaba kuruta uko ababyeyi
bo ku isi baha impano nziza abana babo. Ariko ni umurimo wacu, kubwo kwatura, kwicisha bugufi, kwihana, no gusenga bivuye ku mutima, kugirango twuzuze ibisabwa Imana yasezeranije ngo iduhe umugisha wayo.
Ububyutse bugomba gutegerezwa binyuze gusa mu gusubiza amasengesho. Mu gihe abantu bakennye Umwuka Wera w'Imana, ntibashobora kwishimira ubutumwa bw'Ijambo; ariko igihe imbaraga za Mwuka zizakora ku mitima yabo, noneho imiburo itangwa ntizaba imfabusa. Bayobowe n'inyigisho z'Ijambo ry'Imana, hamwe no kwigaragaza kwa Mwuka Wayo, mu gukoresha ubushishozi, abitabira
amateraniro yacu bazunguka iby'agaciro, kandi nibasubira mu rugo bazitegura gushyira mubikorwa gahunda y'ubuzima bwiza.
Abakera dufatiraho ingero bari bazi icyo gukirana n'Imana mu masengesho bivuze no kwishimira gusukirwa Mwuka Wayo. Ariko ibi bibatambutsa urwego rw’ibikorwa; none ninde uzaza kuzuza umwanya wabo? Bimeze bite ku gisekuru kizamuka? Bahindukiriye Imana? Twaba turi maso kubikorwa bikorerwa mu buturo bwo mu ijuru, cyangwa dutegereje imbaraga ikomeye izaza ku Itorero mbere yuko dukanguka? Twaba twizera kubona Itorero ryose rifite ububyutse? Icyo gihe ntikizigera kibaho. Hariho abantu mw'Itorero batarahinduka, kandi ntibazifatanya n'abandi mu masengesho avuye ku mutima yiganje ubu. Tugomba kwinjira mumurimo kugiti cyacu. Tugomba gusenga cyane, kandi tukavuga bicye. (Urwibutso n’Integuza RH, Werurwe 22, 1887)
Bitekerezeho:
1. Ni ayahe masomo afatika ukura muri iki cyigisho?
2. Urumva hari ikintu cy'ingenzi ubuze mu buzima bwawe bwa gikristo?
3. Ukurikije isomo ry’uyu munsi, ni iki kigomba gukorwa kugirango uhindure ibyo wari umenyereye?
Ibyo gusengera :
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugirango Imana izane ububyutse mu buzima bwawe no mu Itorero
3. Kongerwa icyifuzo cy'ubuzima bw'amasengesho
4. Abantu bari kurutonde rw’amasengesho yawe
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Contents
Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi
Umunsi wa 2: Impano ihebuje izindi
Umunsi wa 3: Ivugurura ryuzuye
Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma
Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane
Umunsi wa 7: Kumva ko dukeneye Mwuka
Umunsi wa 8: Gushyira Inarijye Kuruhande
Umunsi wa 9: Gukingura umutima
Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi
Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri
Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana
Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi
Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima
Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse
Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe
Umunsi wa 18: Inarijye Irabambwa
Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe
Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa
Day 21: Revival at Pentecost
Day 22: Unlimited Supply of Missionary Spirit
Day 23: A New Pentecost
Day 24: A Special Bestowal of Spiritual Grace
Day 25: Full Impartation of the Spirit
Day 26: No Specific Time
Day 27: Without Excitement
Day 28: In Unexpected Ways
Day 29: To Unexpected People
Day 30: Often Rejected
Day 31: Beware of Resisting
Day 32: Fear of Witnessing Gone
Day 33: The Greatest Work on Earth
Day 34: The Light of the World
Day 35: The salt of the Earth
Day 36: Ambassadors of Christ
Day 37: Cooperation with Divine Power
Day 38: Laborers Together with God
Day 39: All Members Called to be Missionaries
Day 40: Even Children May Share
3 comments
Ibi nibyiza ariko mwabiduha mu Kinyarwanda.
Ko mutamenyesheje abizera mugihe se ngo twese dutangirire rimwe mumushikirano uhamye n’a Data ?
Mutuyimana Ariel Shalon, ndagushimiye ku bibazo ubajije.
Ku bijyanye n’ururimi, uru rubuga ruri mu ndimi ebyili: icyongereza n’ikinyarwanda. Iyo usha guhindura ururimi ujya hasi ahanditse ijambo “ENG” ukahakora haza irindi jambo “KIN_RW” ribanzirijwe n’ibendera ry’igihugu. Iyo urikozeho ururimi rurahinduka bikava mu cyongereza bikajya mu kinyarwa.
Ku byo kumenyesha abizera, barabimenyeshejwe kandi ntarirarenga kuko hano ibyigisho byose byatambutse birahari. Uwakererewe ashobora kujyana n’abandi ku kigisho kigezweho akaniga n’ibyamuhiseho. Urakoze.
Ushatse Ku twandikira waca kuri link ikurikira:
https://www.nerf.rumadventist.org/contact/