Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo kandi ni yo yadusze. Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate. 2
2 Abakorinto 1: 21, 22.
Mu gutanga Umwuka Wera, ntibyashobokaga ko Imana itanga ibirenze ibyo. Kuri iyi mpano, nta kintu na kimwe gishobora kongerwaho. Muriyo, ibikenewe byose byaratanzwe. Umwuka Wera ni ukubaho kw’ingenzi kw'Imana, kandi niba ishimwa izatera guhimbaza no gushimira, kandi izahora ikura mu buzima bw’iteka. Gusubizwa Mwuka ni isezerano ry'ubuntu.
Nyamara ni bangahe bashima iyi mpano ihebuje, ihenze cyane, nyamara nubwo ari iy’ubuntu kuri bose ni bande bazayemera? Iyo kwizera kwakiriye umugisha, hazamo ibyiza mu bya mwuka. Ariko rimwe na rimwe umugisha ntabwo wishimirwa. Dukeneye intekerezo zagutse kugirango dusobanukirwe agaciro kawo…
Yoo, mbega urukundo rutangaje rwatumye asuzugurwa! Umwami Yesu ashishikariza abizera be gusaba Mwuka Wera. Mu kwerekana impuhwe za kibyeyi z'Imana, arashaka kudushishikariza kwizera kwakira iyo mpano. Umubyeyi wo mu ijuru afite ubushake bwo guha Umwuka Wera abamusaba kuruta uko ababyeyi bo mu isi bashobora guha abana babo impano nziza. Ni ikihe kintu gikomeye gishobora gusezeranwa?
Ni iki kindi gikenewe kugira ngo dukangure ubushake muri buri bugingo, kugira ngo bidutera imbaraga zo kwifuza impano ikomeye? Ese amasengesho yacu y’umutima udashikamye ntakwiriye guhindurwamo kwingingira cyane kwifuza iyo mpano ikomeye? Ntabwo dusaba bihagije ibintu byiza Imana yasezeranije. Iyaba twasingiraga hejuru cyane kandi twiringiye byinshi, ibyifuzo byacu byahishura ingaruka yihuta igera kuri buri muntu usaba afite ibyiringiro byuzuye byo kumvwa no gusubizwa.
Uwiteka ntabwo ahabwa icyubahiro no kwinginga kurimo gushidikanya kwerekana ko ntakintu kitezwe. Yifuza buri wese wizeye kwegera intebe yubuntu abikuye ku mutima kandi adashidikanya. (Ibimenyetso by’Ibihe). The Signs of the Times, August 7, 1901
Bitekerezeho:
1. Ni ayahe masomo afatika ukura muri iki cyigisho?
2. Waba waravumbuye impano ikomeye Imana yiteguye kuguha?
3. Nigute ushobora kwinjiza iyi mpano y'ingenzi mubuzima bwawe?
Ibyo gusengera :
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugirango Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero
3. For the desire within us to embrace the gift of the Holy Spirit
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Contents
Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi
Umunsi wa 2: Impano ihebuje izindi
Umunsi wa 3: Ivugurura ryuzuye
Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma
Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane
Umunsi wa 7: Kumva ko dukeneye Mwuka
Umunsi wa 8: Gushyira Inarijye Kuruhande
Umunsi wa 9: Gukingura umutima
Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi
Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri
Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana
Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi
Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima
Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse
Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe
Umunsi wa 18: Inarijye Irabambwa
Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe
Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa
Day 21: Revival at Pentecost
Day 22: Unlimited Supply of Missionary Spirit
Day 23: A New Pentecost
Day 24: A Special Bestowal of Spiritual Grace
Day 25: Full Impartation of the Spirit
Day 26: No Specific Time
Day 27: Without Excitement
Day 28: In Unexpected Ways
Day 29: To Unexpected People
Day 30: Often Rejected
Day 31: Beware of Resisting
Day 32: Fear of Witnessing Gone
Day 33: The Greatest Work on Earth
Day 34: The Light of the World
Day 35: The salt of the Earth
Day 36: Ambassadors of Christ
Day 37: Cooperation with Divine Power
Day 38: Laborers Together with God
Day 39: All Members Called to be Missionaries
Day 40: Even Children May Share
1 comments