Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubonaa ubwami bw’Imana.” Yohana 3:3.
Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru. (Matayo 6:10). Imibereho ya Kristo hano kwisi yabayeho agamije kwerekana ubushake bw'Imana kw'isi nkuko buri mu ijuru. Kristo yaravuze ati: “umuntu utabyawe ubwa kabiri, ntabasha kubona ubwami bw’Imana…Umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka ntabasha kwijira mu bwami bw’Imana. Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni
umubiri, n’ikibyarwa n’Umwuka na cyo ni umwuka. (Yohana 3:3-6).
Kristo ntareba ubwoko ubwo aribwo bwose, ibara, cyangwa urwego nk'ikiguhesha kuragwa ubwami Bwe. Kwinjira mu bwami Bwe ntibiterwa n'ubutunzi cyangwa umurage wo hejuru. Ariko ababyawe na Mwuka ni bo baragwa b'ubwami Bwe. Imico yo mu Mwuka niyo Kristo azitaho. Ubwami bwe ntabwo ari ubw'iyi si.
Abayoboke be ni abakiriye kamere mvajuru, bamaze kwitandukanya n'ibyaha biri mu isi biterwa n’irari. Kandi ubu buntu babuhabwa n'Imana.
Kristo ntabwo asanga abayoboke be babereye ubwami bwe, ahubwo abashoboza kubwimbaraga Ze mvajuru. Abapfiriye mu byaha no gucumura bakangurirwa kubaho mu mwuka. Ubuhanga Imana yabahaye kubw'inshingano zera buratunganywa, bukezwa, kandi bugashyirwa hejuru, kandi bukerekezwa ku kugira imico isa niy'Imana. Nubwo bakoresheje nabi impano zabo bigatuma bakora icyaha; nubwo Kristo yababereye ibuye
risitaza nigitare cyicyaha, kuko basitaye ku Ijambo, ntibumvire, nyamara kubwo gukuruzwa urukundo rwe amaherezo bayoborwa munzira yinshingano. Kristo aravuga ati: “Nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.” (Yohana 10:10).
Kristo abireherezaho binyuze mumbaraga zitagaragara. Niwe mucyo w'ubugingo, kandi abuzuzamo Mwuka We. Uko begerezwa imibereho ya mwuka, babona ko bahinduwe abo Satani yibasiye kandi ko bahoze munsi y'ubutware bwe; ariko baca ingoyi y'irari ryumubiri, bakanga kuba imbata zicyaha. Satani aharanira kubagumana. Abateza ibishuko bitandukanye, ariko Mwuka akora kugirango abavugururire gusa n'uwabaremye. — (RH, March 26, 1895).
Bitekerezeho:
1. Ni ayahe masomo afatika ukura muri iki cyigisho?
2. Urumva ukeneye kugira intangiriro rishya mubuzima bwawe?
3. Ni gute utekereza ko ushobora kubyarwa ubwa kabiri?
Ibyo gusengera :
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugirango Imana izane ububyutse mu buzima bwawe no mu Itorero
3. Kugirango Imana iduhe kwiyumvamo kuvuka bundi bushya mubuzima bwacu bwa buri munsi.
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Contents
Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi
Umunsi wa 2: Impano ihebuje izindi
Umunsi wa 3: Ivugurura ryuzuye
Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma
Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane
Umunsi wa 7: Kumva ko dukeneye Mwuka
Umunsi wa 8: Gushyira Inarijye Kuruhande
Umunsi wa 9: Gukingura umutima
Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi
Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri
Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana
Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi
Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima
Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse
Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe
Umunsi wa 18: Inarijye Irabambwa
Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe
Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa
Day 21: Revival at Pentecost
Day 22: Unlimited Supply of Missionary Spirit
Day 23: A New Pentecost
Day 24: A Special Bestowal of Spiritual Grace
Day 25: Full Impartation of the Spirit
Day 26: No Specific Time
Day 27: Without Excitement
Day 28: In Unexpected Ways
Day 29: To Unexpected People
Day 30: Often Rejected
Day 31: Beware of Resisting
Day 32: Fear of Witnessing Gone
Day 33: The Greatest Work on Earth
Day 34: The Light of the World
Day 35: The salt of the Earth
Day 36: Ambassadors of Christ
Day 37: Cooperation with Divine Power
Day 38: Laborers Together with God
Day 39: All Members Called to be Missionaries
Day 40: Even Children May Share