Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. Ibyakozwe n’Intumwa 2:1
Kuri twe uyumunsi, mubyukuri nkuko byari bimeze kubigishwa ba mbere, isezerano rya Mwuka n'iryacu. Uyu munsi Imana izaha abagabo n'abagore imbaraga mvajuru, nkuko yahaye abari ku munsi wa pentekote bumvise ijambo ry'agakiza. Muri ikigihe, Mwuka we n'Ubuntu bwe n'ibyababikeneye bose kandi bazizera ijambo rye.
Menya ko byari nyuma yuko abigishwa bamaze kunga ubumwe bwuzuye, mugihe batagiharanira umwanya wo hejuru, nibwo Mwuka yasutswe. Bose bari bahuje umutima. Ibyabatandukanyaga byose byari byashyizwe kuruhande. Kandi ubuhamya batanzwe bamaze guhabwa Mwuka ni bumwe. Zirikana iri jambo: “Abizey bose bahuzaga umutima n’inama. (Ibyakozwe n’Intumwa 4:32). Umwuka w'uwapfuye kugirango abanyabyaha babeho wuzuye iteraniro ryose ryabizera.
Abigishwa ntibisabiraga umugisha ubwabo. Bari baremerewe n'umutwaro w'ubugingo bw'abantu bose. Ubutumwa bwiza bwagombaga kujyanwa ku mpera z'isi, kandi biringiraga imbaraga Kristo yasezeranye. Nibwo Mwuka Wera yasutswe, kandi ibihumbi byihannye umunsi umwe.
Rero, n'ubu bishobora kuba. Reka abakristo biyambure amacakubiri yose kandi bitange ku Mana kugirango bakize abazimiye. Nibasabe mu kwizera imigisha yasezeranijwe, kandi izaza. Isukwa rya Mwuka mu gihe cy'intumwa byari “imvura y’umuhindo,”
,” kandi umusaruro wari uhesheje icyubahiro. Ariko imvura y'itumba izaba nyinshi. Ni irihe sezerano kubatuye mur'iyi minsi yanyuma? “Nimuhindukire igihome gikomeye, mwambohe zifite ibyiringiro mwe. Uyumunsi ndahamya yuko nzabashumbusha kabiri. (Zakariya 9:12) “Musabe Uwiteka imvura mu gihe cy'imvura y'itumba; bityo rero, Uwiteka azacyesha ibicu, ahe imvura nyinshi, ibyatsi byose byo mu gasozi.” Ibihamya (8T20, 21)
Bitekerezeho:
1. Ni ayahe masomo afatika ukura muri iki cyigisho?
2. Ni uruhe ruhare rwawe nk'umwizera w'itorero mu kugira uruhare rwazana Pentekote ya kabiri mu itorero ryawe?
3. Uracyafite ibigutandukanya n’umuturanyi wawe bitarakurwaho?
Ibyo gusengera :
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugirango Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero
3. Kugirango Imana iduhe umwuka w'ubumwe nk'umuryango witorero
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
Contents
Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi
Umunsi wa 2: Impano ihebuje izindi
Umunsi wa 3: Ivugurura ryuzuye
Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma
Umunsi wa 5: Bahuje Umutima
Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane
Umunsi wa 7: Kumva ko dukeneye Mwuka
Umunsi wa 8: Gushyira Inarijye Kuruhande
Umunsi wa 9: Gukingura umutima
Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi
Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri
Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana
Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi
Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima
Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse
Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe
Umunsi wa 18: Inarijye Irabambwa
Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe
Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa
Day 21: Revival at Pentecost
Day 22: Unlimited Supply of Missionary Spirit
Day 23: A New Pentecost
Day 24: A Special Bestowal of Spiritual Grace
Day 25: Full Impartation of the Spirit
Day 26: No Specific Time
Day 27: Without Excitement
Day 28: In Unexpected Ways
Day 29: To Unexpected People
Day 30: Often Rejected
Day 31: Beware of Resisting
Day 32: Fear of Witnessing Gone
Day 33: The Greatest Work on Earth
Day 34: The Light of the World
Day 35: The salt of the Earth
Day 36: Ambassadors of Christ
Day 37: Cooperation with Divine Power
Day 38: Laborers Together with God
Day 39: All Members Called to be Missionaries
Day 40: Even Children May Share