Iminsi 40 y’Umubatizo wa Mwuka Wera

Revival and Reformation May 29, 2023
Pr Herbert I. Nziku

Cyateguwe na

Pr. Herbert I. Nziku

Ministerial Secretary – ECD

Contents

Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi

Umunsi wa 2: Impano ihebuje izindi

Day 3: Thorough Reformation

Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma

Umunsi wa 5: Bahuje Umutima

Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane

Umunsi wa 7: Kumva ko dukeneye Mwuka

Umunsi wa 8: Gushyira Inarijye Kuruhande

Umunsi wa 9: Gukingura umutima

Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi

Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri

Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana

Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi

Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima

Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse

Umunsi wa 16: Iminwa Yera

Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe

Umunsi wa 18: Inarijye Irabambwa

Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe

Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa

Day 21: Revival at Pentecost

Day 22: Unlimited Supply of Missionary Spirit

Day 23: A New Pentecost

Day 24: A Special Bestowal of Spiritual Grace

Day 25: Full Impartation of the Spirit

Day 26: No Specific Time

Day 27: Without Excitement

Day 28: In Unexpected Ways

Day 29: To Unexpected People

Day 30: Often Rejected

Day 31: Beware of Resisting

Day 32: Fear of Witnessing Gone

Day 33: The Greatest Work on Earth

Day 34: The Light of the World

Day 35: The salt of the Earth

Day 36: Ambassadors of Christ

Day 37: Cooperation with Divine Power

Day 38: Laborers Together with God

Day 39: All Members Called to be Missionaries

Day 40: Even Children May Share

Ijambo ry’Ibanze

Audio by Pr. Umuremye Jolay, Rwanda Union Mission

Isi dutuyeho ntabwo ifite umutekano nk’uko tubyibwira. Ntabwo bisaba ko umuntu aba inzobere mu buhanuzi bwa Bibiliya kugira ngo amenye ko ibintu bihinduka byerekeza mu ruhande rubi ku muvuduko utarigeze utekerezwa. Umwanzi w’abantu arimo arakoresha amayeri n'imitego ye mubice byose by'ubuzima bwacu. Mubikorwa bye byose ahora azi ko afite igihe gito. “Afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.” Ibyahihishuwe 12:12b). Arimo gukusanya ingabo ze ashyiraho gahunda zose zo kwerekana insinzi ye yanyuma.

Imiterere y'Itorero iriho ubu ntabwo itandukanye cyane n'umugani wa Yesu w'abakobwa icumi. Aho tubwirwa ngo, “Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira”, Matayo 25:5. Ibimenyetso byerekana rwose neza ko umubare munini w'abizera b'Itorero basa nkaho bari mu gicuku kandi basinziriye mubya mwuka. Uku niko biri no kubayobozi b'inzego zose z'Itorero. Ibi nibyo bihe Intumwa Pawulo yanditseho agira ati, “Ubwo bazaba bavuga bati ‘Ni amahoro nta kibi kiriho’, nibwo kurimbuka kuzabatungura nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato.” 1 Abatesalonike 5:3.

Nyamara ntabwo turi mu mwijima nk’uko Pawulo abishimangira; “Ariko mwebweho bene Data, ntimuri mumwijima ngo uwo munsi ubatungure nk’umujura.” 1 Abatesalonike 5:4. Itorero ryacu muri Divizyo y'Iburasirazuba no Hagati muri Afrika (ECD) ntabwo risinziriye. Twafashe umwanzuro wo gukaza umurego muri iki gihe kugirango tunyage imitima ya benshi mu mutego w’uwo mwanzi gica kugirango tuzabe dukubye kabiri abizera muri 2025. Iyi gahunda ijyanye na gahunda y’itorero ryacu ku isi "Kugaruka ku nshingano - Kurenga Imbibi zacu." Umugambi w'ivugabutumwa rya ECD 2025 uzaba impamo niba buri mwizera w'Itorero wese azahinduka akava mubarebera umukino agahinduka umukinnyi. Nk’uko twese tubizi, “tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.” Abefeso 6:12. Dukeneye gukoresha intwaro dufite hafi kugirango dutsinde umwanzi, tubohora abo yigaruriye, no kubagarura murugo.

Amasengesho ni intwaro ikomeye cyane ituma Satani n'ingabo ze bahinda umushyitsi. Ellen G. White aravuga ati, “Ijwi ry'amasengesho avuye ku mutima, ahindisha ingabo za Satani zose umushyitsi.” (Prayer, p. 257).

Ubuyobozi bwa ECD burahamagarira abayobozi bakuru bose, abandi bayobozi, abapasitori, abakuru b'Itorero, abadiyakoni, abadiyakonikazi, abizera b'Itorero, abizera bose muri rusange guhuza imitima yacu maze tukaza imbere y'Uwiteka mu Kwiyiriza ubusa no Gusenga. Reka dusenge, dusenge, kandi dusenge inshuro nyinshi kugeza Satani arekuye abo yigaruriye bose! Amateka ya Bibiliya yanditse ku bihe bitarimo ibintu byinshi bikomeye igihe Imana yatabaye kandi igatsinda umwanzi mu izina ry’abantu bayo bitewe n’amasengesho asenganywe umwete. Nuko rero, mwa bera mwe, nimureke twongere tugerageze Imana iki gihe!

Kwiyiriza ubusa no gusenga bizamara iminsi 40 guhera ku ya 24 Gicurasi - 01 Nyakanga 2023. Muri iyi minsi mirongo ine, umugabane wose wa ECD uzaba wuzuyemo amasengesho no kwinginga, bizamuka ku ntebe y'Imana, amanywa n'ijoro. Ibi byigisho by'amasengesho bizakoreshwa muri Diviziyo yose. Bizanezeza. Nawe se?

Uko Gahunda iteye

  1. Fata icyemezo nta gahato kandi wiyemeje kuba imbere y’Imana umarane igihe cyiza mu minsi 40.
  2. Hitamo abantu 5 uzaba ubasengera. Menya neza ko abo bantu bari hafi yawe. (Abavandimwe, abaturanyi, inshuti, abo mukorana, abo mwigana, n’ibindi) Mugirane umubano uhamye nabo kandi ubamenyeshe ko ubasengera.
  3. Aho bishoboka muhane gahunda yo guhura akanya gato kandi buri gihe kugirango mwige Bibiliya no gusenga.
  4. Inama zifashishije ikoranabuhanga (urugero binyuze kuri Zoom) zishobora gukoreshwa kugirango byoroshye iyi gahunda tutirengagije igihe gito dufite.
  5. Muri iyi nyandiko, soma ibyagenewe buri munsi kandi usenga. Tekereza ku cyigisho n'akamaro kacyo mu buzima bwawe (Bimwe mubibazo byo gutekerezaho byatanzwe hepfo ya buri somo).
  6. Genzura kandi usuzume imibereho yawe mu bya mwuka. Pima ubushyuhe bw’ubuzima bwawe mu bya mwuka kugirango urebe niba bushyushye cyangwa bukonje (Reba Ibyah 3: 15-20).
  7. Sengera ibintu byavuzwe hepfo y’isomo rya buri munsi. (Menya ko amasengesho y'ingenzi agomba kuba Umubatizo wa Mwuka Wera na gahunda y'ivugabutumwa yiswe ECD Impact 2025).
  8. Iyi mfashanyigisho igomba gukwirakwizwa mu buryo bwose bushoboka (bicapwe cyangwa kopi yikoranabuhanga) hanyuma igakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zose kugirango igere kuri bose.
  9. Guhindura mu zindi ndimi birashishikarizwa kugira ngo bishoboze abizera benshi bashoboka kubibona no kubikoresha.
  10. Ubuhamya bw’ibyo Uwiteka azakora mubuzima bwawe n'ubuzima bwabo uzasengera nabo muzasengana birategerejwe cyane (binyuze mubapasitoro n'abanyamabanga b'icyiciro cy'ubugabura).
  11. Inzira zose zishoboka zishobora gukoreshwa kugirango iyi gahunda igere ku ntego.