Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mutma, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta. Abafilipi 2:3.
Abakozi b'Imana bagomba gukora mubwumvikane bwuzuye. Amakimbirane azana kwitandukanya intonganya n'amacakubiri. Nategetswe ko amatorero yacu adakeneye kugira umwanya w'amakimbirane. Mugihe umwuka w'intonganya urwanira ubutware, wuhagarike kandi ukemure ikibazoa, bitabaye ibyo Kristo azaza vuba maze akureho urumuri rwawe mumwanya warwo. Reka habeho kwihana by'ukuri. Reka Umwuka w'Imana
arondore intekerezo no mu mutima, maze akuremo imyanda yose yabangamira ivugurura rikenewe. Mugihe ibi bitarakorwa, Imana ntishobora kuduha imbaraga n'ubuntu bwayo. Kandi mugihe tudafite imbaraga n'ubuntu bwayo, abantu bazasitara bagwe, kandi ntibazamenya icyo basitaraho. Urukundo rwa Kristo ni umurunga ugomba guhuza umutima n'intekerezo by'abizera.
Amaraso ya Kristo yamenewe umuryango wabantu bose. Nta numwe ukwiriye kuzimira. Abazazimira bazarimbuka kuko bahisemo gutakaza ibyishimo by'iteka kugirango banyurwe n’inzira zabo bwite. Uku niko guhitamo kwa Satani, kandi uyumunsi umurimo we n’ubwami bwe bihamya imiterere y'icyo yahisemo. Icyaha n'ububabare byuzuye isi yacu, ubwicanyi buteye ubwoba bubaho buri munsi,
n'imbuto z'uko umuntu yagandukiye amahame ya Satani. Bavandimwe, musome igitabo cy'Ibyahishuwe kuva mu ntangiriro kugeza ku iherezo maze mwibaze niba mutari mukwiriye kumara igihe gito mu makimbirane n'intonganya, ahubwo mugatangira gutekereza uburyo twihuta kwegera akaga gakomeye gaheruka. Abashaka kugaragaza ko ntacyo bibabwiye kubijyanye n’imanza Umwami ubu yohereje ku isi vuba aha bazahatirwa kumva ibyo ubu badahitamo kumva.
upon the earth will soon be forced to understand that which now they do not choose to understand. — (RH, August 20, 1903
Bitekerezeho:
1. Ni ayahe masomo afatika ukura muri iki cyigisho?
2. Urumva unyuzwe mumutima wawe uko itorero ryifashe muri iki gihe?
3. Ni cyakorwa ngo bikosoke?
Ibyo gusengera :
1. Kubatizwa na Mwuka Wera
2. Kugirango Imana izane ububyutse mubuzima bwawe no mu itorero
3. Kugira ngo Imana ihagarike umwuka w'intonganya n'amakimbirane, izane ubwumvikane mu matorero yacu.
4. Buri muntu uri kurutonde rwabo usengera
5. Gahunda y'ivugabutumwa ya ECD Impact 2025
.
Contents
Umunsi wa 1: Igikenewe kuruta ibindi
Umunsi wa 2: Impano ihebuje izindi
Umunsi wa 3: Ivugurura ryuzuye
Umunsi wa 4: Kugenzura Umutima no Kwisuzuma
Umunsi wa 6: Gushaka ubwumvikane
Umunsi wa 7: Kumva ko dukeneye Mwuka
Umunsi wa 8: Gushyira Inarijye Kuruhande
Umunsi wa 9: Gukingura umutima
Umunsi wa 10: Kumena ibiri mu kibindi
Umunsi wa 11: Kubyarwa Ubwa Kabiri
Umunsi wa 12: Abasangiye kamere y’Imana
Umunsi wa 13: Ibumba mu biganza by’umubumbyi
Umunsi wa 14: Amagufa yumye asubizwamo ubuzima
Umunsi wa 15: Umutima Wahindutse
Umunsi wa 17: Intekerezo zivuguruwe
Umunsi wa 18: Inarijye Irabambwa
Umunsi wa 19: Ibitekerezo Byahinduwe
Umunsi wa 20: Uburakari burahoshwa
Day 21: Revival at Pentecost
Day 22: Unlimited Supply of Missionary Spirit
Day 23: A New Pentecost
Day 24: A Special Bestowal of Spiritual Grace
Day 25: Full Impartation of the Spirit
Day 26: No Specific Time
Day 27: Without Excitement
Day 28: In Unexpected Ways
Day 29: To Unexpected People
Day 30: Often Rejected
Day 31: Beware of Resisting
Day 32: Fear of Witnessing Gone
Day 33: The Greatest Work on Earth
Day 34: The Light of the World
Day 35: The salt of the Earth
Day 36: Ambassadors of Christ
Day 37: Cooperation with Divine Power
Day 38: Laborers Together with God
Day 39: All Members Called to be Missionaries
Day 40: Even Children May Share