"Nicyo gituma mpfukamira Data wa twese, uwo imiryango yose yo mu ijuru n'iyo mu isi yitirirwa" (Abefeso 3:14, 15). Ni iyihe shusho ivuzwe muri iri somo, kandi ni ibihe byiringiro tubona muri aya magambo?Eph. 3:14, 15, NKJV). What imagery is evoked in this verse, and what hope is found there?
Mu ntangiriro y'umurimo wa Yesu, Yaravuze ati, "Nuko musenge mutya muti," "Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe" (Matayo 6:9). Hanyuma y'aho, yongeye gusubiriramo iryo sengesho aribwira abigishwa bihereranye (Luka 11:2). Yesu yatubwiyeko tugomba kwita Se, "Data uri mu ijuru." Igihe yahuraga na Mariya amaze kuzuka, Mariya yashatse kumuhobera. "Yesu aramubwira ati, 'Ntunkoreho, kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data; ahubwo jya kubwira bene Data, yuko nzamutse ngiye kwa Data, ari we So, kandi ku Mana yanjye, ariyo Mana yanyu" (Yohana 20:17).
Bitewe n'uko dusangiye Data umwe na Yesu, ni umuvandimwe wacu, natwe twese turi barumuna be na bashiki be mu Mwami Imana. Yesu yahindutse umwe mu bagize umuryango wo ku isi kugira ngo tubashe kuba abagize umuryango w'ijuru. "Umuryango w'ijuru n'uw'isi yunze ubumwe."-Ellen G. White, Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 569 (2010).
Soma Kuva 3:10; Kuva 5:1; n'Abagalatiya 3:26, 29. Ni iki iyi mirongo itubwira cyerekeranye n'isano dufitanye n'Imana yacu? Kuki ibi bikwiriye kudutera imbaraga?
Mu buryo bunyuranye n'imyumvire y'iby'Irema itugaragaza nk'ibintu byabayeho bikomotse mu mategeko y'ibyaremwe bititaweho kandi birangwa n'ubukonje, Ibyanditswe ntibyigisha gusa ko Imana ibaho, ahubwo binatwigishako Idukunda kandi ikaba ifitanye isano natwe kubwo urukundo Idukunda ku buryo Ibyanditswe bikoresha kenshi ishusho y'umuryango byerekana iyo sano. Kuba Yesu yita Isiraheli "ubwoko bwanjye," natwe akatwita "abana b'Imana," cyangwa akavuga Data ko ari "Data wa twese," ingingo y'ingenzi ni imwe: Imana Iradukunda nk'uko abagize umuryango bagomba gukundana. Mbega inkuru nziza mu isi tubonamo kandi na yo ubwayo igaragaza urwango!"
Tekereza kuba mu isi turangwa no kuba ba magirirane nk'abagize umuryango umwe. Ni buryo ki twakwiga kurushaho kubana neza n'abantu bose nk'abavandimwe na bashiki bacu?
Gucunga Umutungo Wa Databuja Kugeza Aho Azagarukira
Saturday, December 31
Bamwe Mu Bagize Umuryango w'Imana
Sunday, January 01
Turi bamwe mu bagize umuryango w'imana
Monday, January 02
Imana Ni Yo Nyir'ibintu Byose.
Tuesday, January 03
Ubutunzi Bwahawe Abagize Umuryango W'imana
Wednesday, January 04
Inshingano Z'abagize Umuryango W'imana
Thursday, January 05
Friday, January 06