"Umutima w'Imana ugirira abana bayo bo mu isi urukundo ruhebuje. Ubwo Imana itatugomwe Umwana wayo, nta kindi yatwimye, ahubwo yari ihaze ibyo mu ijuru byose ku bwacu. Ukubaho kwera k'Umukiza; urupfu rwe, kuduhakirwa kwe, no guhendahenda k' Umwuka Wera, byose bikubira hamwe kugira ngo bizanire abantu agakiza."-Ellen G. White, Kugana Yesu, p. 22 (2018).
"Igihe wamaze kuzinukwa inarijye maze ukiyegurira Kristo, uba uri uwo mu muryango w'Imana, kandi ikintu cyose cyo mu nzu y'Imana kiba icyawe. Ubutunzi bw'Imana bwose buragukingurirwa, ubwo mu isi yo muri iki gihe n'ubwo mu isi izaza, Umurimo w'abamarayika, impano y'Umwuka w'Imana, n'imirimo y'abagaragu b'Imana-byose ni ibyawe. Isi yose n'ibintu byose biyirimo ni ibyawe, igihe cyose bishobora kukugirira akamaro." Ellen G. White, Abahirwa ni Bande? p. 73 (2018).
Ibibazo:
Hamwe n'izo mpano zihebuje zose Imana iha abana bayo, duhamagarirwa kwibaza ikibazo cy'umunyezaburi, tuvuga ngo, "Ibyiza Uwiteka yangiriye byose ndabimwitura iki?" (Zaburi 116:12). Kora urutonde rw'imigisha n'impano zose Imana yaguhaye mu mibereho y'iby'umwuka n'iby'umubiri bisanzwe, maze ubiganire n'abo mwigana mu itsinda ryawe. Ibi bikwigisha iki cyerekeranye n'uburyo ishimwe ryawe imbere y'Imana rikwiriye kuba rimeze?
Nubwo akenshi dutekereza Imana nk'Umuremyi wacu, Ibyanditswe Kenshi na kenshi binatwigisha ko ari Rugaba Uduha ibyo dukeneye byose. ( Soma Abaheburayo 1:3; Yobu 38:33-37; Zaburi 135:6, 7; Ab-kolosayi 1:17; Ibyakozwe 17:28; 2 Petero 3:7.) Kuva ku matsinda y'inyenyeri ari mu isanzure, no ku gutera kw'imitima yacu, no ku mbaraga byibumbiye hamwe utugirangingo fatizo turemye ikintu cyose kizwi, byose bikomejwe gusa n'imbaraga y'ubushobozi bw'Imana ibibeshaho. Ni buryo ki uku kuri kwa Bibiliya kudufasha gusobanukirwa n'inshingano dufite; imbere y'Imana, mu byerekeranye n'ukuntu dukoresha ikuntu cyose Imana yaduhaye? Ni buryo ki uku kuri kudufasha kurinda ubuzima bwacu n'umugambi wo kubaho kwacu mu cyerekezo gikwiriye.
Iki cyigisho cyatwigishije impamvu, mu bintu byose Imana yaduhaye, Yesu n'inama y'agakiza ari yo mpano isumba izindi zose. Ni kuki ibyo ari ukuri? Ni iki twari kuba dufite iyo tutabona iyo mpano hamwe n'ibyiringiro iduha? Umwanditsi w'umuhakanamana yanditse agaragaza ko abantu ntacyo aricyo ahubwo ari ibice by'inyama ziboze ziri ku magufa yamunzwe." Ni kuki, bibaye atari impano y'ubutumwa bwiza, icyo yavuze cyaba gifite icyo kivuze?
Gucunga Umutungo Wa Databuja Kugeza Aho Azagarukira
Saturday, December 31
Bamwe Mu Bagize Umuryango w'Imana
Sunday, January 01
Turi bamwe mu bagize umuryango w'imana
Monday, January 02
Imana Ni Yo Nyir'ibintu Byose.
Tuesday, January 03
Ubutunzi Bwahawe Abagize Umuryango W'imana
Wednesday, January 04
Inshingano Z'abagize Umuryango W'imana
Thursday, January 05
Friday, January 06