Ubutunzi Bwahawe Abagize Umuryango W'imana

Ishuri ryo ku Isabato February 28, 2023

Impano iruta izindi zose Imana yahaye abana bayo ni Yesu Kristo, We dukesha amahoro akomoka mu mbabazi ze, ubuntu bwa buri munsi, no gukura mu by'umwuka, ndetse n'ibyiringiro byo kuzabona ubugingo buhoraho."

"Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye Itanga Umwana wayo w'ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho' " (Yohana 3:16 ). "Icyakora abamwemeye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana"(Yohana 1 :12).

Agakiza rero, ni ko rufatiro rw'iyo mpano, kuko iyo mpano itabayeho, ni iki kindi Imana yari kuduha cyari kutugirira akamaro k'ibihe byose? Icyo twaba dutunze cyose hano kuri iyi si, umunsi umwe tuzapfa twibagirane ndetse na buri wese wigeze kutumenya, kandi icyiza cyose twakoze na cyo kizibagirana. Niyo mpamvu, icya mbere kandi kiruta byose, tugomba igihe cyose gukomeza impano y'ubutumwa bwiza, ni ukuvuga Kristo wabambwe akazuka (1 Abakorinto 2:2). akaba ishingiro ry'ibyo twibwira byose.

Ikindi kandi, hamwe n'ako gakiza, Imana iduha n'ibindi byinshi. Abahangayikira kubona ibyokurya n'imyambaro yo kwambara, Yesu abaha icyizere ababwira ati, "Ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, nibwo ibyo byose muzabyongererwa" (Matayo 6:33).

Soma Zaburi 23:1, Zaburi 37:25, n'Abafilipi 4:19. Ni iki aya masomo atubwira ku byerekeranye n'icyo Imana iteganyiriza ibyifuzo byacu bya buri munsi?

Na none, igihe Yesu yavuganaga n'abigishwa be ababwira ko agiye gutandukana na bo, yabasezeraniye impano ya Mwuka Muziranenge wo kubakomeza. "Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye. Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi; ariko mwebweho muramuzi, kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe" (Yohana 14:15-17). "Azabayobora mu kuri kose"( Yohana 16:13).

Hanyuma Mwuka na We agaha impano zitangaje z'umwuka abana b'Imana (Soma 1 Abakorinto 12:4-11.)

Muri make, ni kubw'iyo Mana "dufite ubugingo bwacu, tugenda, turiho" (Ibyakozwe 17:28), Imana "yahaye bose ubugingo no guhumeka n'ibindi byose"( Ibyakozwe 17:25). yaduhaye kubaho, iduha isezerano ry' agakiza, imigisha y'ubutunzi, n'impano z'umwuka kugira ngo tubere abandi umugisha. Kandi, ibyo dutunze byose, impano izo arizo zose cyangwa amatalanto twahaweho umugisha, dufite umwenda mu buryo bwose tubereyemo Uwabiduhaye, mu buryo dukoresha izo mpano.

Tanga Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *