Aho Icyigisho Cy'iki Cyumweru Gishingiye
Icyo kwibukwa
"Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b'Imana!" (1 Yohana 3:1 ).
Nk'Abakristo, ikintu gitangaza mu biranga umubano wacu n'Imana ni ukuba Itwiringira Ikadushinga umurimo wo kuyicungira ibyayo hano kuri iyi si. Katanga ka mbere, mu gihe cy'itangira ry'amateka ya muntu, Imana yahaye inshingano mu buryo butaziguye Adamu na Eva yo kwita ku byaremwe bitari bifite inenge (Soma Itangiriro 2:7-9, 15 .) Kuva ku nshingano yo kwita amazina inyamaswa, kurinda Ubusitani bwa Edeni, no kugira urubyaro rukuzura isi, Imana yagaragaje ko tugomba gukora mu mwanya wayo hano ku isi.
Yaduhaye kandi umugisha w'ubutunzi, kandi iba ari twe Igirira icyizere cyo kubucunga, kwaba ari ugusonzoranya amafaranga, kwandika za sheke, guhererekanya amafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga, gukora ingengo y'imari, cyangwa kuzana imigabane n'amaturo byacu mu rusengero ku Isabato mugitondo. Imana idutera umwete wo gukoresha ubutunzi yatweguriye dukemura ibyo dukeneye, iby'abandi bakeneye, n'ibiteza imbere umurimo wayo. Nubwo bisa nk'ibitumvikana, ni twebwe Imana yagiriye icyizere cyo kurera abana bayo, kubaka inyubako zayo, no guha uburezi abazadukomokaho.
Mu cyigisho cy'iki cyumweru, tuzarebera hamwe amahirwe n'inshingano byo kuba bamwe mu bagize umuryango w'Imana.
*Study this week’s lesson to prepare for Sabbath, January 7
Gucunga Umutungo Wa Databuja Kugeza Aho Azagarukira
Saturday, December 31
Bamwe Mu Bagize Umuryango w'Imana
Sunday, January 01
Turi bamwe mu bagize umuryango w'imana
Monday, January 02
Imana Ni Yo Nyir'ibintu Byose.
Tuesday, January 03
Ubutunzi Bwahawe Abagize Umuryango W'imana
Wednesday, January 04
Inshingano Z'abagize Umuryango W'imana
Thursday, January 05
Friday, January 06