"Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n'ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba; ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n'ingese zitaburya, n'abajura ntibacukure ngo babwibe: kuko aho ubutunzi bwawe buri, ari ho n'umutima wawe uzaba" (Matayo 6:19-21). Ni ukuhe kuri kw'ingenzi Yesu avuga ahangaha?
Ninde utarigeze asoma inkuru zitandukanye z'abantu birundanyijeho ubutunzi bwinshi, nyuma y'aho bukabashiraho? Isi dutuyeho ntifite umutekano: intambara, ubwicanyi, ihohotera, ibiza, icyo aricyo cyose kibasha kutugeraho umwanya uwo ariwo wose kigatwara ibyo twavunikiye, ndetse ahari kikanatwara ibyo twabonye dukiranutse. Hanyuma kandi, umwanya wose, urupfu na rwo ruraza rukatuvutsa ibyo byose bigasigara ari imfabusa kuri twe.
Birumvikana ko Ibyanditswe bitatubwira ko atari byiza kugira ubukire cyangwa kwibikira ubutunzi; ibiramambu, Yesu aduha umuburo muri iyi mirongo ko ibyo byose tugomba kubyitwararikaho. Nonese ubwo bisobanura iki kubika ubutunzi mu ijuru? Bisobanuye ko tugomba kugira Imana n'umurimo wayo nyambere tukabirutisha byose mu mibereho yacu, aho kugira amafaranga nyambere tukayarutisha ibindi.
Na none kandi ibyo bisobanuye ko tugomba gukoresha ibyo dufite mu murimo w'Imana. duharanira guteza imbere ubwami bwayo, dukorera abandi, tukabera umugisha abandi. Urugero, igihe Imana yahamagaraga Aburamu, yari yateganyije gukoresha Aburamu n'umuryango we ngo bazaheshe umugisha imiryango yose yo ku isi
Imana yabwiye Aburamu "wiswe incuti y'Imana" (Yakobo 2:23), iti: "Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha: kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugish, kandi uzakuvuma nzamuvuma: kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha"" (Itangiriro 12:2, 3).
"Nuko abiringira kwizera bahanwa umugisha na Aburahamu wizeraga" (Abagalatiya 3:9). Ibitugeraho na we ni byo byamugeragaho. "Amafaranga afite agaciro gakomeye, kuko abasha gukora ibyiza bikomeye.
Iyo ari mu biganza by'abana b'lmana, aba ari ibyokurya ku bashonji, ibyokunywa ku bafite inyota, imyambaro ku bambaye ubusa. Ni intwaro irinda abatotezwa, n'ubufasha butabara abarwayi. Ariko amafaranga nta kandi gaciro agira karuta ak'umusenyi, keretse gusa iyo akoreshejwe mu gukemura ibyifuzo by'ubuzima, mu gufasha abandi, no guteza imbere umurimo wa Kristo." - Ellen G. White, Christ's Object Lessons, p. 351.
"Kuko aho ubutunzi bwawe buri, ari ho n'umutima wawe uzaba" (Matayo 6:21). Ni hehe umutima wawe ukubwira ko ubutunzi bwawe buri?
Gucunga Umutungo Wa Databuja Kugeza Aho Azagarukira
Saturday, December 31
Bamwe Mu Bagize Umuryango w'Imana
Sunday, January 01
Turi bamwe mu bagize umuryango w'imana
Monday, January 02
Imana Ni Yo Nyir'ibintu Byose.
Tuesday, January 03
Ubutunzi Bwahawe Abagize Umuryango W'imana
Wednesday, January 04
Inshingano Z'abagize Umuryango W'imana
Thursday, January 05
Friday, January 06