Twese twishimira imigisha y'iby'umwuka n'iby'umubiri hamwe n'impano Imana iduha. Mbega uburyo dukomezwa no kumenya ko turi "abagize umuryango w'Imana.
Soma Gutegeka kwa Kabiri 6:5 na Matayo 22:37.Ni iki aya magambo atubwira, kandi tubishyira mu bikorwa gute?
Ni buryo ki wakundisha Imana "umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'ubwenge bwawe bwose"Matayo 22:37)? Igitangaje cyane, Bibiliya iduha igisubizo cy'icyo kibazo, nyamara sicyo abantu benshi baba biteze na mba.
Soma Gutegeka kwa Kabiri 10:12, 13 n'urwa 1 Yohana 5:3. Dukurikije icyo Bibiliya ivuga, igisubizo cyacu gikwiriye ku birebana n'urukundo dukunda Data wo mu ijuru ni ikihe?
Kwitondera amategeko? Kumvira Amategeko Cumi? Ikibabaje, Abakristo benshi babona ko ibyo kumvira amategeko (cyane cyane itegeko rya kane) ari ukuba abatwarwa n'amategeko, maze bakavuga ko icyo twahamagariwe gusa ari ugukunda Imana no gukunda bagenzi bacu nk'uko twikunda. Nyamara, Imana ibyumvikanisha neza; tugaragaza ko dukunda Imana na bagenzi bacu binyuze mu kumvira amategeko yayo.
"Kuko gukunda Imana ari uku, ari uko twitondera amategeko yayo" (1 Yohana 5:3). Tumenyereye kumva ko iri somo ritubwira ngo, dukunda Imana bityo tukitondera amategeko yayo: Ibyo ni ukuri. Ariko na none dushobora kumva iryo somo dutya, "uku niko gukunda Imana," ni uko tumenyera 'kandi tukishimira urukundo rw'Imana mu kwitondera amategeko yayo.
Muri Matayo 7:21-27Yesu yavuze ko abumva kandi bagakurikiza amagambo y'Imana bameze nk'umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare." Abumva ariko ntibumvire bameze nk'umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi - ikaza kurindimuka. Bombi bumva ijambo; umwe akaryumvira, undi ntaryumvire. Ingaruka ni zo zigaragaza itandukaniro hagati y'ubugingo n'urupfu.
Tekereza ku isano iri hagati yo gukunda Imana no kumvira amategeko yayo. Ni kuki gukunda Imana bisobanurwa muri ubwo buryo? Ni kuki ibyo kumvira amategeko byagendana no kwerekana urwo rukundo? (Ibigufasha kubyumva: tekereza ingaruka zo kutumvira amategeko yayo).
Gucunga Umutungo Wa Databuja Kugeza Aho Azagarukira
Saturday, December 31
Bamwe Mu Bagize Umuryango w'Imana
Sunday, January 01
Turi bamwe mu bagize umuryango w'imana
Monday, January 02
Imana Ni Yo Nyir'ibintu Byose.
Tuesday, January 03
Ubutunzi Bwahawe Abagize Umuryango W'imana
Wednesday, January 04
Inshingano Z'abagize Umuryango W'imana
Thursday, January 05
Friday, January 06