Soma Zaburi ya 50:10-12; Zaburi ya 24:1; 1 Ibyo ku Ngoma 29:13, 14; na Hagayi 2:8. Ni ubuhe butumwa tubona ahangaha, kandi ni iki uku kuri kutubwira kandi ni buryo ki twifata ku kintu cyose dutunze?
Igitabo cya 1 lbyo ku Ngoma, guhera ku murongo wa 17, kitubwira iby'umwami Dawidi wifuje kubakira Uwiteka inzu. Yasangije icyifuzo cye umuhanuzi Natani wamusubije ati, "Kora uko umutima wawe ushaka kose, kuko Imana iri kumwe nawe" (1 Ngoma 17:2). Ariko iryo joro, ijambo ry'Imana riza kuri Natani rimutegeka kubwira umwami Dawidi ko, bitewe n'uko yarwanye intambara ku rugamba, ntazashobora kubakira Imana inzu. Ahubwo umwana we ni we uzakora uwo murimo. Dawidi asaba nibura kwemererwa gutegura ibishushanyo n'ibikoresho by'inyubako. Ubwo Dawidi yemererwaga ibyo yasabye, yamaze imyaka yo kubaho kwe arundanya ibikoresho byinshi cyane by'amabuye abajwe, ibiti by'imyerezi, izahabu, ifeza n'imiringa "bitagira akagero." Igihe ibikoresho byose by'ubwubatsi byari bimaze gutegurwa no kwegeranywa ahazubakwa inzu y'Uwiteka, Dawidi yahamagaye abayobozi bose ba Isiraheli abakoranyiriza 'mu muhango w'ibirori byo guhimbaza Imana no kuyishima.
Muri 1 Ibyo ku Ngoma 29:13, 14, mu isengesho umwami Dawidi yasengeye mu ruhame, mbese ni iki yavuze cyabaye isoko y'ibyo bikoresho byose by'inyubako we n'ubwo bwoko bamaze igihe bakanatanga n'amafaranga yo kubitegura? Birumvikana, isoko n'inkomoko yabyo yarayivugiye mu magambo ye ati, "Nkanjye ndinde n'abantu banjye, byatuma dushobora gutura tubikunze dutyo rwose, kuko byose ari wowe biturukaho, kandi ibyawe akaba ari byo tuguhayeho" (1 Ngoma 29:14).
Iyi ngingo ni ingenzi kuri twese, twaba turi abakire cyangwa turi abakene (ariko cyane cyane abakire). Bitewe n'uko Imana ari Yo yaremye ibintu byose katanga ka mbere (Soma tangiriro 1:1; Yohana 1:3; Zaburi 33:6, 9), Ni yo nyiribintu byose biriho, ndetse n'ikintu cyose dutunze, nubwo bwose cyaba cyaratuvunnye kukigeraho, kikadusaba ubwenge n'ubunyangamugayo. Bitabaye kubwo Imana n'ubuntu bwayo, nta na kimwe twaba dufite, nta n'icyo twaba turi twebwe ubwacu; mu kuri, ntitwaba tunariho. Niyo mpamvu, igihe cyose tugomba kubaho tuzi neza ko, nta gushidikanya, Imana ni nyiribyose, kandi mu kuyihimbaza no kuyishimira iyo neza yatugiriye, tugomba kuzirikana uko kuri kugahora imbere yacu.
"Nkanjye ndinde n'abantu banjye, byatuma dushobora gutura tubikunze dutyo rwose" (1 Ngoma 29:14). Ni ayahe mahame y'ingenzi avugwa muri aya magambo, kandi ni buryo ki yerekana uko imyitwarire yacu imbere y'Imana yagombye kuba imeze, n'uburyo tugomba kwifata ku byo dutunze?
Gucunga Umutungo Wa Databuja Kugeza Aho Azagarukira
Saturday, December 31
Bamwe Mu Bagize Umuryango w'Imana
Sunday, January 01
Turi bamwe mu bagize umuryango w'imana
Monday, January 02
Imana Ni Yo Nyir'ibintu Byose.
Tuesday, January 03
Ubutunzi Bwahawe Abagize Umuryango W'imana
Wednesday, January 04
Inshingano Z'abagize Umuryango W'imana
Thursday, January 05
Friday, January 06