Icyigisho cya 5: Umujinya w'Urukundo rw'Imana

Mutarama 25- Mutarama 31

Ibyigisho Biyobora Abakuze Kwiga Bibiliya 31 Mutarama, 2025

Aho icyigisho cy'iki cyumweru gishingiye

Zaburi 78; Yona 4:1-4; Matayo 10:8; Matayo 21:12, 13; Yeremiya 51:24, 25; Abaroma 12:17-21..

Icyo kwibukwa

"Ariko yo, kuko yuzuye imbabazi, ibabarira gukiranirwa kwabo, ntiyabarimbura. Kandi kenshi isubiza inyuma uburakari bwayo, ntikangure umujinya wayo wose" (Zaburi 78:38).

Ibindi Byo Kwigwa No Kuzirikanwa

"Soma mu gitabo cya Ellen G. White, cyitwa 'Abakurambere n'Abahanuzi', igice cya 28, 'Abisiraheli Basenga Inyana y'Izahabu'.

Mu mujyo w'icyaha cyo gusenga inyana y'izahabu, Ellen G. White yanditse aya magambo: "Abisiraheli bari barahamwe n'ubugambanyi, kandi ubwo bugambayi babukoreye Umwami wari warabasagijeho imigisha ndetse ubwabo babyihitiyemo bari bararahiriye kumvira ubutware bwe. Kugira ngo ingoma y'Imana ikomeze iganze, abagambanyi bagomba gucirwa urubanza rutabera. Nyamara n'aha ngaha imbabazi z'Imana zarahagaragaye. Nubwo Imana yashikamye ku mategeko yayo, yahaye abantu bose umudendezo wo guhitamo n'amahirwe yo kwihana. Abantu bishwe ni abakomeje kwinangira mu bwigomeke gusa.

"Byari ngombwa ko icyo cyaha gihanwa kugira ngo kibe igihamya ku mahanga yari abakikije kibereka uko Imana itishimira ugusenga ibigirwamana. Mu guciraho iteka abakoze icyaha, Mose nk'igikoresho cy'Imana, yagombaga gusiga inyandiko yeruye kandi igaragarira bose irwanya icyaha cyabo. Uhereye icyo gihe iyo Abisiraheli bari kujya baciraho iteka ugusenga ibigirwamana kwakorwaga n'amoko abakikije, abanzi babo bajyaga kubahindukirana bakabashinja ko ubwoko bwavugaga ko Yehova ari Imana yabwo bwari bwararemye inyana maze bukayisengera i Horebu. Bityo nubwo nta kundi bajyaga kugira uretse kwemera ukuri kwabakozaga isoni, Abisiraheli bagombaga kubereka ihererezo riteye ubwoba ry'abacumuye ku Mana, nk'igihamya cy'uko icyaha cyabo kitigeze gishyigikirwa."

"Urukundo ruhwanye n'ubutabera rwasabye ko icyo cyaha gihanirwa.......Imbabazi z'Imana ni zo zatumye abantu ibihumbi bababazwa, kugira ngo bye kuba ngombwa ko za miliyoni zicirwaho iteka. Kugira ngo Imana ikize benshi igomba kugira bake ihana."-Ellen G. White, Abakurambere n'Abahanuzi, pp. 264, 265 (ingeri ya 2016).

IBIBAZO:

Ni iyihe mpamvu utekereza ituma abantu benshi bagundagurana n'ingingo y'umujinya w'Imana? Ni iki kigufasha kuyisobanukirwa?

Ni ikihe kibazo buri gihe kibyuka iyo abantu bashatse kwihorera, kitajya kiba igihe Imana ibishaka?

Ni mu buhe buryo igihano Imana yahannye Abisiraheli nyuma yo kuyigomekaho bagasenga inyana ya zahabu nabyo ari ukugaragaza imbabazi z'Imana? Ni izihe ngero zindi zo mu Byanditswe byera zigaragaza ko n'uburyo Imana ihana ari igikorwa cy'urukundo?

Nubwo twumva ko uburakari Imana yanga ikibi ari ubwera, ubutabera bwayo buba butunganye ntacyo wabunenga, mbega ukuntu ari ingenzi kuri twe kuba tutemerewe gusuka uburakari bwacu ku bandi no kubaciraho iteka? Nimwungurane ibitekerezo kuri icyo kintu cyane cyane mu mucyo w'ibivugwa mu 1 Abakorinto 4:5.

Waba Ufite Ikibazo Cg Inyunganizi? Twandikire Ubutumwa bugufi hano hasi!

    2 comments

  • | February 1, 2025 at 11:15 am

    Imana niyo ifata iyambere ikigisha abantu ibigendanye n’ubushake bwayo Ikabereka icyiza icyo aricyo ndetse ikabereka n’ikibi icyo aricyo gusa Imana ntiyihanganira gutoza umuntu imico myiza Yayo hanyuma umuntu yamuha akanya ngo ashyire mubikorwa ibyo yigishijwe umuntu we agatangira gukora ibyo atigishijwe Kandi ibyo nabyo bigaragaza imbabazi z’Imana kutareka abantu ngo baramire mu byaha iteka. Rero habaho ibihano muburyo bwo gucyaha no kugarura umuntu ku murongo ukwiriye. Murakoze!

  • | February 1, 2025 at 11:19 am

    God is good whether in giving punishment to those who transgress His mercy and grace and is good when He is blessing peoples.

Tanga Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *