Icyigisho cya 08: Umudendezo wo Guhitamo,Urukundo, n'Ububasha bw'Imana

Gashyantare 15 - Gashyantare 21

Ibyigisho Biyobora Abakuze Kwiga Bibiliya 21 Gashyantare, 2025

Aho icyigisho cy'iki cyumweru gishingiye

Luka 13:34; Yeremiya 32:17-20; Abaheburayo 1:3; Gutegeka kwa Kabiri 6:4, 5; Abefeso 1:9-11; Yohana 16:33.

Icyo kwibukwa

"Ibyo mbibabwiye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi" (Yohana 16:33).

Ibindi Byo Kwigwa No Kuzirikanwa

Soma mu gitabo cya Ellen G. White cyitwa: Uwifuzwa Ibihe Byose, igice kivuga iby': "Imana Iri Kumwe Natwe" pp. 13-19.

"Inama yo gucungurwa kwacu ntabwo ari igikorwa cyatunguranye, igikorwa cyaba cyaratekerejwe nyuma yo kugwa kwa Adamu. Kwari uguhishurwa "kw'ibanga ryari rihishwe uhereye kera kose." Abaroma 16:25Kwari ugushyira ku mugaragaro amahame agize urufatiro rw'ingoma y'Imana uhereye kera kose. Kuva mu itangiriro, Imana na Kristo bari bazi ubwigomeke bwa Satani, no kugwa k'umuntu bikomotse ku mbaraga z'uwo wigometse. Ntabwo byari muri gahunda y'Imana ngo habeho icyaha, ariko yabibonye mbere y'igihe ko bizaba, iteganya ingoboka, kugira ngo ihangane n'icyo kibi. Urukundo rwayo ruhebuje yari ifitiye isi, rwatumye itanga Umwana wayo w'ikinege, "kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho." Yohana 3:16-Ellen G. White, Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 15 (ingeri 2018).

IBIBAZO:

Niba buri gihe atari ko Imana ibona ibyo ishaka, ni mu buhe buryo uku kuri kugira icyo guhindura mu buryo utekereza ku biba muri iyi si? Ni ibihe bintu bifatika bituma usobanukirwa ko hari iby'Imana iba ishaka ariko ntibibone?

Turamutse dusubiye ku mfashanyigisho yo gukora imigati twabonye mu ngingo yo ku wa Gatanu, dushobora kumva neza impamvu bitabujije "Imana na Kristo kuturema nubwo bari bazi ubugambanyi bwa Satani"? Urukundo rwagombaga kugaragara, kandi urukundo rusobanura umudendezo. Aho kutaturema nk'ibiremwa bishobora gukunda, Imana yaturemye kugira ngo tubashe gukunda, ariko kandi ibyo yabikoze izi neza ko bizageza Yesu ku musaraba. Mbese ibyo bishobora kutubwira iki cyerekeranye n' uburyo urukundo ari urwera kandi rukaba ishingiro ry'ingoma y'Imana ku buryo Kristo yagombaga kubabazwa ku musaraba aho kuba yatwima umudendezo wacu wo guhitamo ushinze imizi mu rukundo?

Akenshi hari ubwo twinubira ikibi giterwa n'icyaha hamwe no kubabara duhura na byo hano ku isi, ariko se ni kangahe ufata igihe ugatekereza ku buryo Imana na yo ibabazwa kandi igashengurwa n'ibibi bikorerwa mu isi? Ni uruhe ruhare ibyo bigira ku gusobanukirwa kwawe igihe umenye ko n'Imana ubwayo ibabazwa nʼ ikibi giterwa nʼIcyaha?

Ni mu buhe buryo uku ukuri, kuvuga ko ibintu byinshi Imana idashaka biba muri iyi, kugufasha guhangana n'umubabaro wawe, by'umwihariko igihe uwo mubabaro utumvikana ndetse ugasa n'utagira icyiza na gito ukwerekezaho?

Waba Ufite Ikibazo Cg Inyunganizi? Twandikire Ubutumwa bugufi hano hasi!

    3 comments

  • | February 22, 2025 at 5:25 am

    Imana ibahe imigisha myinshi,Uburyo mukomeje kudufasha! turabakurikiye cyane.
    Uwiteka akomeze abahete imbaraga .

  • | February 22, 2025 at 7:34 am

    Isabato nziza.Bene Data,murakoze cyane.Aya majwi yanyu afashije benshi,kandi akomeze guhesha Uwiteka icyubahiro.Imana ikomeze kubahira.

  • | February 22, 2025 at 4:58 pm

    Murakoze cyane k’ubw’ubusonuro muduhaye Imana ibahe umugisha

Tanga Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *