Aho icyigisho cy'iki cyumweru gishingiye
Zaburi 103:13; Yesaya 49:15; Hoseya 11:1-9; Matayo 23:37; 2 Abakorinto 11:2; 1 Abakorinto 13:4-8..
Icyo kwibukwa
"Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa." (Yesaya 49:15).
Ibindi Byo Kwigwa No Kuzirikanwa
Soma igitabo cya Ellen G. White cyitwa Abahirwa ni Bande? igice kivuga iby' Abanyamahirwe, pp. 15-36 (2018).
"Abantu bose biyumvamo ko bafite ubukene bukomeye bw'umutima, abiyumvisha yuko ari nta cyiza kibarimo, kubwo kureba kuri Yesu, bashobora kubona ubutungane n'imbaraga. Yesu aravuga ati: 'Mwese abarushye n' abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura.' Matayo 11:28Arakwingingira kukuguranira ubukene bwawe maze akaguha ubutunzi bw'ubuntu bwe. Ntabwo dukwiriye urukundo rw'Imana, ariko Kristo, umwishingizi wacu we ararukwiriye, kandi ashobora gukiza rwose abamusanga bose.
Uko imibereho yawe yo mu gihe cyashize yaba imeze kose, uko ibyawe bya none byaba ari ibicantege kose, nusanga Yesu uko uri kose, uri umunyantegenke, utagira kivurira, kandi wihebye, Umukiza wacu w'umunyambabazi azagusanganira ukiri kure cyane, kandi azaguhobeza n'amaboko ye yuje urukundo kandi akwambike umwambaro wo gukiranuka kwe. Atujyana kwa se twambitswe umwenda wera w'imico ye bwite.
Adusabira yinginga imbere y'Imana avuga ati: 'Nagiye `mu cyimbo cy'umunyabyaha. Wireba uyu mwana wararagiye, ahubwo ba ari jye ureba.' Iyo Satani aburana cyane yigomba imitima yacu adushinja icyaha, kandi akavuga yuko turi iminyago ye, amaraso ya Kristo aburana afite imbaraga iruta iye." - Ellen G. White, Abahirwa ni Bande? p. 16-17 (2018).
IBIBAZO:
Zirikana icyo amagambo yahumetswe yavuzwe hano harugu yavuze cyerekeye uburyo, Yesu abishimirwe, atwerekana imbere ya Data wa twese. "Atujyana kwa se twambitswe umwenda wera w'imico ye bwite." Nubwo ducika intege kenshi bitewe n'amafuti yacu n'ibicumuro byacu, cyangwa nubwo akenshi tutagaragariza abandi rwa rukundo Imana iducunshumuraho, ni kuki igihe cyose tugomba kugaruka tukishingikiriza ku makuru meza ahebuje y'uburyo twemerwa na Data wa twese kuberako Yesu "Atujyana kwa se twambitswe umwenda wera w'imico ye bwite"?
Tekereza uko umubyeyi yumvise amerewe mu gihe ba bagore babiri bazaga imbere ya Salomo basaba bavuga ko uwo mwana ari uwabo. Zirikana na none imvugo y'amarangamutima yagaragajwe mu gitabo cya 1 Abami 3:26.Ni buryo ki iyi mvugo itanga umucyo ku mvugo isa n'iyo ikoreshwa mu kwerekana amarangamutima Imana ifitiye ubwoko bwayo, dusanga muri Hoseya 11:8?
Mu bitabo by'Ubutumwa bwiza hose, twabonye ko inshuro nyinshi Yesu yitaga cyane ku byifuzo by'abantu. Yabigenzaga ate? Yakoreshaga uburyo bukemura ibibazo by'abantu. Ni ubuhe buryo bufatika wowe nk'umuntu, cyangwa mwebwe abagize itsinda ry'Ishuri ryo ku Isabato, mubasha gukoresha ngo mugere ku byifuzo by'abantu bakeneye guhumurizwa no gukomezwa?

Ibyigisho Biyobora Abakuze Kwiga Bibiliya
- Icyigisho cya 4: Imana Ni Inyarukundo n'Inyampuhwe
Waba Ufite Ikibazo Cg Inyunganizi? Twandikire Ubutumwa bugufi hano hasi!
1 comments
Murakoze kutugezaho icyi kigisho Imana ikongerere impano. Kandi UWITEKA aduhane umugisha kuko Ari inyamuhwe ikaba idukunda ntakiguzi. Uwiteka icyubahiro nicye.