Aho icyigisho cy'iki cyumweru gishingiye
Icyo kwibukwa
" Uhoraho Imana yawe ari kumwe nawe, ni umunyambaraga azagukiza. Azagushimira anezerwe, azakwereka uko abakunda atuje, azakwishimira aririmba nko ku munsi mukuru" (Sofoniya 3:17, BII).
Ibindi Byo Kwigwa No Kuzirikanwa
Soma igitabo cyanditswe na Ellen G. White cyitwa Uwifuzwa Ibihe Byose, igice cya 73 kivuga ngo "Ntimuhagarike Imitima Yanyu," pp.523-537.
"Bibabaza Imana iyo ibona abantu bayo biha agaciro gake. Imana yifuza ko abaragwa bayo biha agaciro kangana n'ikiguzi cyatanzwe ku bwabo. Imana yakunze abayo, iyo bitaba bityo ntiyari kohereza Umwana wayo mu butumwa bukomeye gutyo kugira ngo ibacungure. Imana ibafitiye umurimo ukomeye, kandi birayishimisha iyo bayisabye iby'agaciro kenshi, kugira ngo baheshe izina ryayo icyubahiro. Bazagera ku bikomeye nibaramuka bizeye amasezerano yayo.
"Ariko gusenga mu izina rya Kristo bifite ubusobanuro bugari cyane. Bisobanura ko dukwiriye kwakira imico ye, tukagaragaza umwuka wari uri muri we, kandi tugakora imirimo yakoraga. Isezerano ry'Umukiza ridusaba ko natwe hari uruhare tugaragaza. Yesu aravuga ati, 'Nimunkunda, muzitondera amategeko yanjye.' Yesu akiza abantu, ntabwo abakiriza mu cyaha, ahubwo abakiza icyaha; kandi abamukunda bazagaragaza urukundo rwabo bamwumvira.
"Kumvira kose gukomoka mu mutima. Umurimo Kristo yakoraga wageraga ku mitima y'abantu. Natwe nitumwemerera, azihanga mu ntekerezo zacu no mu migambi yacu, maze imitima yacu n'intekerezo zacu bigendane n'ubushake bwe, ku buryo kumwumvira bizaba ari ugukora ibiturimo. Ubushake bwacu, kuko buzaba butunganye kandi bwejejwe, buzashimishwa no gukora umurimo we. Nitumara kumenya Imana nk'uko ari umugisha wacu kumumenya, imibereho yacu izarangwa no kumvira ibihe byose. Tuzagira imibereho yo kunyurwa n'imico ya Kristo, turusheho gusabana n'Imana, ubwo kandi nibwo tuzarushaho kwanga icyaha." - Ellen G. White, Uwifuzwa Ibihe Byose, pp. 526, 527 (2018).

Ibyigisho Biyobora Abakuze Kwiga Bibiliya
- Icyigisho Cya 3: Kuba Abo Imana Yishimira
Waba Ufite Ikibazo Cg Inyunganizi? Twandikire Ubutumwa bugufi hano hasi!
3 comments
Reka dufatanye gushimira Data wa twese wabashishije abagaragube kutwandikira ibi byigisho bidufasha kumenya ,gusobanukirwa ndetse no kwimikwamo urukundo Ruhebuje kristo yadukunze, Imana ninziza ibihe byose
Dukwiriye kuba abishimirwa mumaso y’Imana.
Bavandimwe Uwite abahire Kandi abahe umugisha kumurongo mugari Kandi mwiza muba mwanyujijeho kugirango twunguke Kandi dusobanukirwe neza ijambo rye
Twashimiye Imana yo kubwayo ibasha kumenya ibyo dukeneye ikabidushyirira aho tubasha kubibona
Ndashimira abagaragu B’IMANA yuko batugejejeho amagambo yakiza ubugingo bwacu . Imana ibahe umugisha