Icyigisho cya 07: Ikibazo cy'Ikibi

Gashyantare 08- Gashyantare 14

Ibyigisho Biyobora Abakuze Kwiga Bibiliya 14 Gashyantare, 2025

Aho icyigisho cy'iki cyumweru gishingiye

Yobu 30:26; Matayo 27:46; Yobu 38:1-12; Zaburi 73; Itangiriro 2:16, 17; Ibyahishuwe 21:3, 4.

Icyo kwibukwa

"Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize" (Ibyahishuwe 21:4).

Ibindi Byo Kwigwa No Kuzirikanwa

Soma igitabo cya Ellen G. White, "Abakurambere n'Abahanuzi", igice cyacyo cyitwa: 'Kuki Icyaha Cyahawe Akito?' pp. 18-26.

"Ndetse n'igihe Satani yari amaze gucibwa mu ijuru, Nyirubwenge Butarondoreka ntiyamurimbuye. Niba umurimo ukoranywe gusa urukundo ariwo wemerwa n'Imana, kumvira kw' ibiremwa by'Imana kugomba kuba guturutse ku gusobanukirwa ubutabera n'ubugiraneza byayo. Abari batuye mu ijuru no mu isi batari biteguye gusobanukirwa ingaruka cyangwa uko icyaha kiri, ntibari kubonera ubutabera bw'Imana mu irimburwa rya Satani. Iyo Satani aherako anyagwa ubugingo bwe, bamwe bari kujya bakorera Imana ku bwo kuyitinya aho kuyikorera babitewe n'urukundo. Ingeso z'umushukanyi ntizajyaga kuba ziciwe rwose cyangwa se ngo umutima w'ubwigomeke ube ukuweho burundu. Icyajyaga kugirira ijuru n'isi umumaro, kwari ukureka Satani agakomeza umugambi we, maze ibirego arega ubutegetsi bw'lmana bikamenyekana, bityo ubutabera bw'Imana n'amategeko yayo adahinduka ntibizongere na rimwe gushidikanywa."

"Kugoma kwa Satani kwagombaga kubera ijuru n'isi icyigisho uko ibihe bihaye ibindi nk'igihamya cy'iteka kigaragaza kamere y'icyaha n'ingaruka zacyo ziteye ubwoba. Ishyirwa ahagaragara ry'ubutegetsi bwa Satani, ingaruka zabwo ku bagabo n'abagore, byagombaga kwerekana icyo kwirengagiza ubuyobozi bw'ijuru bibyara. Byari igihamya cy'uko igihe cyose ubutegetsi bw'Imana buriho, ibyaremwe byose bigomba kubugiriraho imibereho myiza. Bityo amateka y'ubu bwigomeke buteye ubwoba yagombaga kuba uburinzi buhoraho ku biremwa byose bitagira inenge, kubarinda gushukwa bagacumura nk'uburyo bwo kwica amategeko, kubarinda gukora icyaha, ndetse no kubarinda kugerwaho n'igihano."- Ellen G. White, Abakurambere n'Abahanuzi, p. 26, (2016).

IBIBAZO:

"Theodicy" [Tewodisi] ni ijambo risobanura gutsindishirizwa kw'Imana imbere y'ikibi. Ariko ntabwo ari ugutsindishirizwa kw'ikibi ubwacyo. Tekereza umuntu umwe muri mu ijuru akakubwira ati: "Nibyo, noneho Yesu, ubu ndasobanukiwe impamvu ab'umuryango wanjye bashinyaguriwe kandi bagatemagurwa imbere y'amaso yanjye. Nibyo, ubu noneho menye ibyo aribyo, ndabyumvise. Yesu warakoze!" Ibyo ni agahomamunwa. Ibyo twabyumva dute ko ari Imana byaturutseho, atari ku mubi, ko mu by'ukuri ari yo yadutsindishirije mu ntambara ikomeye? (Reba mu cyigisho cya cyenda.)

Mbese hari ubwo wumva usa nk'aho uri mu mwanya wa Yobu? Hari ubwo se wigeze ugerwaho n'ibintu utabonera ibisubizo kubera kubabazwa cyangwa abo ukunda bahuye nako? Ni mu buhe buryo Yobu yaje gusobanukirwa ko "ibyo yavugaga" byari ibintu "yavugaga atabizi" (Yobu 42:3), bitanga umucyo ku mwanya turimo tubihuje n'ibibazo twibaza?

Waba Ufite Ikibazo Cg Inyunganizi? Twandikire Ubutumwa bugufi hano hasi!

Tanga Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *