Icyigisho cya 09: Intambara Ibera Mu Isanzure

Gashyantare 22- Gashyantare 28

Ibyigisho Biyobora Abakuze Kwiga Bibiliya 28 Gashyantare, 2025

Aho icyigisho cy'iki cyumweru gishingiye

Matayo 13:24-27; Itangiriro 1:31; Ezekiyeli 28:12-19; Yesaya 14:12-15; Matayo 4:1-11; Yohana 8:44, 45..

Icyo kwibukwa

"Nzashyira urwango hagati yawe n'uyu mugore, no hagati y'urubyaro rwawe n'urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino" (Itangiriro 3:15).

Ibindi Byo Kwigwa No Kuzirikanwa

Soma Igitabo cyanditswe na Ellen G. White cyitwa, Intambara Ikomeye, igice kivuga iby'Inkomoko y'Ikibi, pp. 351-359.

" Nta kintu cyigishwa mu buryo bwumvikana cyane mu Byanditswe Byera cyarusha ukuri kwerekana ko Imana idafite uruhare mu kubaho kw'icyaha; ko nta gukurwaho kw'ubuntu bw'Imana, ko nta bidatunganye mu butegetsi bw'Imana ku buryo byaba byarabaye intandaro yo kwaduka k'ubwigomeke. Icyaha ni umucengezi kandi kubaho kwacyo ntibishobora gutangirwa impamvu. Ibyacyo ni amayobera, ntawabona uko abisobanura. Kugitangira urwitwazo ni ukugishyigikira. Haramutse habonetse urwitwazo kuri cyo, cyangwa hakagaragazwa impamvu yatumye icyaha kibaho, nticyaba kikiri icyaha ....... iyo Satani arimburwa icyo gihe ntibashoboraga kuzasobanukirwa ubutabera n'imbabazi by'Imana. Iyo aherako arimburwa, bari kujya bakorera Jmana babitewe n'ubwoba aho kuyikorera biturutse ku rukundo. Amoshya y'umushukanyi ntiyajyaga kuba atsembweho burundu, kandi n'umwuka w'ubwigomeke ntiwajyaga kuba uranduranywe n'imizi yawo. Ikibi cyagombaga kurekwa kikabanza gukura. Kubw'ibyiza by'abo mu ijuru no mu isi bose n'abo mu yandi masi, Satani agomba kubanza gukwiza amahame y'ubugome bwe mu bihe byose, kugira ngo ibyo arega ubutegetsi bw'Imana bigaragarire abaremwe bose muri kamere yabyo nyakuri no kugira ngo ubutabera bw'Imana, urukundo rwayo no kudahinduka kw'amategeko yayo bye kuzigera bigirwaho ikibazo iteka ryose."-Ellen G. White, Intambara Ikomeye, pp. 352-356.

IBIBAZO:

Abantu benshi bibaza uburyo ikiremwa kitari gifite icyaha nka Lusifero cyashoboraga gukora icyaha bwa mbere. Kuki icyaha ari "amayobera" cyane kandi kikaba kidafitiwe ubusobanuro? Ni mu buhe buryo dushobora gusobanura iki cyaha cya mbere tutagitangiye urwitwazo cyangwa ngo tugishyigikire?

Kuki Imana itahise irimbura Satani? Kuki ikibi "cyagombaga kurekwa kikabanza gukura" ? Ni mu buhe buryo ibi byakozwe hagamijwe "ibyiza by'abatuye isanzure bose bo mu bihe bidashira"?

Ni kuki ari ingenzi cyane gusobanukirwa yuko intambara iri hagati y'Imana na Satani idashingiye ku mbaraga ahubwo ari intambara itandukanye n'izindi? Ni mu buhe buryo intambara ishingiye ku mico ikomeye cyane kurushya intambara ishingiye ku mbaraga?

Ni mu buhe buryo gusobanukirwa imiterere y'intambara bikugaragariza uburyo imibereho yawe bwite ishobora kuba umugabane muto w'intambara ibera mu isanzure? Ni mu buhe buryo n'uyu munsi wibonera ukuri kwerekeranye n'iyi ntambara? Ni mu buhe buryo wakora kugira ngo ugaragaze uruhande uherereyemo?

Waba Ufite Ikibazo Cg Inyunganizi? Twandikire Ubutumwa bugufi hano hasi!

    1 comments

  • | March 1, 2025 at 7:27 pm

    Ohhhh burya kuba Imana yaranze ikibi gihita gikurwaho ni impuhwe zayo .Ahari irashaka ko twisubiraho

Tanga Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *