UMUSHINGA W’ISHURI

IMISHINGA ITEGANIJWE December 26, 2022

Nk’Abadiventisti b’umunsi wa karindwi, twizera ko uburezi ari igice cyingenzi mu murimo wacu wo kugeza ubutumwa bwiza ku isi. Twahamagariwe gutanga uburezi bwuzuye buteza imbere umubiri, ubwenge, imibereho, n’iby’Umwuka bya buri munyeshuri. Niyo mpamvu dushimira Imana cyane kuba yaradushoboje gutangira gushyira mubikorwa umushinga wo kubaka ishuri nk’uko byateganijwe.

Twizera ko uyu mushinga utajyanye no kubaka inyubako gusa; ahubwo ni ibijyanye no gushyiraho ikigo cyo kwiga kizagira ingaruka mu buzima bw’abanyeshuri n’abaturage mu miryango izaza. Binyuze muri iri shuri, tugamije ko haba ahantu abanyeshuri bashobora gukura mu bumenyi bwabo no gukunda Imana, kandi aho bashobora guteza imbere ubuhanga n’imico bakeneye mu gukorera abandi no kugaragaza itandukaniro ku isi.

Imirimo yo gutegura ikibanza inyubako z'ishuri zizubakwamo igenda itera imbere cyane, kandi turabibona nk’ubuhamya bugiraneza bw’Imana. Mu gihe dukomeje uyu mushinga, turasenga ngo Imana ikomeze kubana natwe, iyobore ibyemezo byacu, itange ibikoresho dukeneye, kandi dukoreshe iki kigo kugira ngo yimenyekanishe kandi yiheshe icyubahiro mu bantu bose bazakigeramo n’abazumva amakuru yacyo.

Ubwanyuma, twizera ko uburezi bujyanye no gutegurira urubyiruko ubuzima bwiteka, kandi twiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo iri shuri risohoze inshingano za ryo zo gutegura abanyeshuri buzima bwa none ndetse n’ubuzima buzaza. Turashimira Imana ku bw’imigisha yayo kugeza ubu kandi dutegereje kureba uburyo izakomeza gukora binyuze muri uyu mushinga kugira ngo isohoze imigambi yayo.

WhatsApp Image 2022 12 27 at 07.00.02
MASTERPLAN OVERVIEW
WhatsApp Image 2022 12 27 at 07.00.01 1
MASTERPLAN 1
WhatsApp Image 2022 12 27 at 00.11.21 1
MASTERPLAN 2
WhatsApp Image 2022 12 27 at 07.00.01
MASTERPLAN 3

    15 comments

  • | December 28, 2022 at 10:41 am

    Aya mashuri azaba asobanutse muri nyagatare azahesha ishima itorero muri aka karere

  • | March 10, 2023 at 7:02 am

    Ohhh!
    I become speechless!
    Almighty God be with us.
    Thank you Pastor NGAMIJE for your work.
    In Christ we have a victory ?

  • | March 10, 2023 at 7:06 am

    Itorero ry’Imana rivuga rinakora, iri shuri rwose rizaba ari iry’icyitegererezo muri Union kandi rwose muzohereze abana bige uby’umwuka, ubwenge,n’umubiri

  • | March 10, 2023 at 7:31 am

    waaaaoo Imana ishimirwe ko itorero ryayo ribasha gukora ibikorwa byiza binafasha kuvuga ubutumwa bwiza

  • | March 10, 2023 at 8:04 am

    Itorero ry’lmana mu kuzuza inshingano ryasigiwe rwose, Twizeye ko iri shuri rizagira umumaro mwinshi Muri uru rugamba ruheruka .Kandi inyundo iracyavugira ku Nyubako kugeza yesu agarutse.

  • | March 10, 2023 at 8:59 am

    Rwose uwiteka ashimwe kubwuyumushinga Kandi ayamashuri azatuma uwiteka ahabwa icyubahiro

  • | March 10, 2023 at 10:03 am

    Imana ihimbarizwe imirimo yayo pe

  • | March 10, 2023 at 10:06 am

    Waaoo, umugambi w’ Imana uragahora imbere. Aya mashuri azaba Ari meza rwose kd ikizahatangirwa kirusha agaciro inyubako. Imana izasohize ugushaka kwayo!

  • | March 10, 2023 at 11:36 am

    Very amazing , God be with you for achieving this project of developing education among people and the work of God.

    Step forward

  • | March 10, 2023 at 11:38 am

    I m really wait to hear, Mission Report from Nyagatare Rwanda describing the God miracle and the effort of His Children in the NERF area.
    Glory goes to the Almighty God, in Him we Trust

  • | March 11, 2023 at 4:05 am

    Wonderful! God bless all who are keeping on fighting for church ‘s development as it was needed in this north eastern Rwanda. We believe that it will be a great messenger.

  • | January 31, 2024 at 8:15 pm

    Adventist education our priorities

  • | January 31, 2024 at 8:17 pm

    Adventist education best choice

  • | April 30, 2024 at 8:15 am

    Wow, I am truly inspired by the vision in the Nort-East Rwanda Field. Education has always been a cornerstone of our faith, and I am grateful that it’s not only building physical structures but also cultivates spiritual growth and character development in students. I am excited to see how this school will positively impact lives for generations to come, reflecting God’s love and grace in every aspect of learning and service.”

  • | November 6, 2024 at 12:52 pm

    Haleluya. Imana ihimbazwe iteka kuko ikoresha abana bayo ibikomeye. Imana ikomeze ihire filidi yacu ngo umurimo yadutumye ukomeze utere imbere. Big up pastor president.

Tanga Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *