Ibyigisho by' Umuryango

Umuryango ni impano ikomeye Imana yahaye umuntu mu mu cyumweru cy’irema. Nyuma y’uko Imana yari maze kurema ibintu byose ikabona ari byiza (Itangiriro 1:31), nyamara mu Itangiriro2:18 iravuga ngo “Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.” Imana iremera Adamu umugore, ibabwira kororoka bagakuza umuryango. Umunezero wa Adamu wuzuye ubwo yibonaga mu muryango.

Urugo n’umuryango ni ho hantu honyine muri iyi si uburira umunezero ukaba urawubuze burundu, kuko ntahandi hantu cyangwa umuntu wagufasha kuziba icyo cyuho. Ku rundi ruhande, iyo ufite amahoro n’umunezero mu muryango, ntahandi hantu cyangwa umuntu washobora kuwukwambura.

Nyamara uyu munsi umuryango wamaze kwangirika. Ingozirasenyuka zisabye gatanya iciye mu mategeko, izindi zigasenyuka bidaciye mu mategeko, ababana batumvikana, abicana, ababyeyi bakica abana, abana bakica ababyeyi, abagabo bakica abagore n’abagore bakica abagabo. Muri make ingo zifite ibibazo bikabije.

Nubwo bimeze bityo, haracyari ibyiringiro ko ingo zifite amakimbirane zishobora kongera kubana neza ndetse n’izibanye neza bikarushaho.

Mu byigisho bizanyuzwa kuri iyi website bizaba birimo inama zifasha imiryango iri mu makimbirane no gufasha miryango ibanye neza kugira ngo uwo mubano usigasirwe. Ntukivutse ayo mahirwe.

Find Important Lessons for Every Home

Ireme ry'umuryango mwiza mu mucyo wa Bibiliya

Imana ireba ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane. Buragoroba buracya,...

Soma Ibikurikirao-arrow__long–left
Dr. Charles Munyambonera

Hubaka ubwenge

"Ubwenge ni bwo bwubaka urugo,Kandi rukomezwa no kujijuka".- Imigani 24:3

Soma Ibikurikirao-arrow__long–left

Kunda, ukundwe

Cyateguwe na Niyomufasha Marie Louise

Soma Ibikurikirao-arrow__long–left

Amahame Shingiro Y'Uburyo Nyakuri Bwo Kubaka Urugo

Ahantu Hareshya Abantu Kurenza Ahandi hose ku Isi:- Nubwo ababyeyi baba bafite inshingano ziremereye zo kurindana ubwitonzi umunezero wahazaza ku bana babo ndetse n'ibyo bakwiriye kuzitaho, bafite n'inshingano yo.......

Soma Ibikurikirao-arrow__long–left