I muhira hahirwa
1
I muhira hahirwa, har’ urukundo;
Byose bib’ amahoro, har’ urukundo.
Ntihab’ impagarara, n’urutoto n’inkeke;
Hab’ ibyishimo bisa, har’ urukundo.
Gusubiramo:
Ineza mu rugo,
Ni y’ izan’ ibyishimo,
har’ urukundo.
2
Ivundi ryanezeza, har’ urukundo;
Ntihaba kirogoya, har’ urukundo.
Ibiri mu nzu byose byahinduk’ inyamibwa,
Hab’ ibyishimo bisa, har’ urukundo.
[Gusubiramo]
3
Yes’ akunda kuhaba, har’ urukundo;
Isi yos’ irishima, har’ urukundo.
Isanzure ry’ijuru, ryuzur’ umucyo waka,
N’Iman’ ikamwenyura, har’ urukundo.
[Gusubiramo]
Niba mwagize ikibazo cyangwa igitekerezo, twandikire hano hasi!
5 comments
Imana ishimwe kubwububutumwa bizagumeho rwose
Amen nyirumugisha abahe umugisha ubakwiriye kubwizi mpuguru nziza.
Mwiriwe neza mama nziza IMANA igihe umugisha kd ikongerere impano kuko icyi cigisha nikiza cyane pe uwiteka abahire
Imana ikomeze ishyigikire umurimo wayo iri gukorera muri mwe!
Uwiteka akongerere impano. Turi ibiremwa byayo