Tunejejwe no kubasangiza intambwe igenda iterwa mu iyubakwa ry’urusengero rw'Itorero rya kaminuza ya Nyagatare! Nk’uko raporo igezweho ibigaragaza, Imirimmo yo kubaka uru rusengero igeze kure iragenda isatira umusozo
Kimwe mu bintu bishimishije cyane ni ukubaka inzu abana bazasengeramo. Iki nigishoro cyingenzi mu bihe bizaza by’itorero na rubanda, kuko bitanga umwanya wihariye ku bana biga kumenya Imana no gukura mu kwizera kwabo. Nk’uko Bibiliya ibivuga mu Migani 22: 6, "Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo."
Byongeye kandi, hubakwa icyumba cy'inama hamwe n’icy’abashyitsi, ibiro bya Pastoro, ubwiherero, ikikoni n’icyumba cy’ububuko.
Harimo hubakwa urugo ruzengurutse urusengero kugira ngo rutange umutekano n’ibanga ku bahaza. Ibi bizafasha itorero kuba ahantu hizewe kandi hakira abantu bose baza kuhasengera no gusabana hamwe.
Nk’Abadiventisti bumunsi wa karindwi, twizera ko kubaka urusengero ari ikimenyetso cyo gukura n’ubuzima bw’itorero ry’ibanze. Kwereza urusengero rushya Uwiteka akenshi biherekezwa n’umugango wo kwiyegurira Imana, aho inyubako itandukanywa n’izindi nyubako kugira ngo yegurirwe Imana kandi Imana ikararikwa ngo ubwiza bwayo buhore muri iyo nzu.
Turashimira Imana ku ntambwe imaze guterwa mu iyubakwa ry’urusengero rwa kaminuza ya Nyagatare, kandi turasenga ngo ukuboko kwayo gukomeza kuyobora no guha imigisha imbaraga z'abafite uruhare muri icyo gikorwaa. Reka Itorero ry'Abadiventisti n'ibikoresho byaryo bibe ahantu ho gusengera, gusabana, no gukura mu myaka myinshi iri imbere, kandi bibe urumuri rwinshi rw'ibyiringiro n'urukundo mu baturage bakorera