Urubyiruko 921 bahuriye hamwe mu Ngando ya JA i Nyagatare

Urubyiruko/ JA October 7, 2023


Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo

Imigani 22:6

Ku nshingano y’itorero ikomeye yo kwamamaza ubutumwa ku isi yose, hiyongeraho n’iyo gutegurira urubyiruko gukora uwo murimo ukomeye muri iki gihe no mugihe kizaza. Ni muri icyo cyerekezo Field y’amajyaruguru y’uburasirazuba bw’u Rwanda yateguye ingando y’urubwiruko yamaze icyumweru.

Iyi ngando yarigamije gutegurira abayijemo kwinjira mu murimo wo gukiza imitima no kugira uruhare mu iterambere ry’itorero. Izi ntego zombi zagezweho.

I. IGIHE N’AHANTU

Iyi ngando yatangiye kuwa 17/09/2023 igeza kuwa 23/09/2023. Yabereye mu ntara ya Nyagatare itorero rya Nyagatare. Abayitabiriye bari bacumbitse mu kigo cy’amashuri cya Bright Academy.

II. UBWITABIRE

NoINTARAADVENTUREPATHFINDERAMBASSADORSYGUIDEMASTER GUIDEIGITERANYO
1BUGARAGARA2841812318110
2GAKONI05030513
3GATEBE101417230367
4KABARORE38210216
5KABUGA51210601750
6KAMINUZA000110314
7KARAMBI261630633
8MATIMBA0862117
9MIMURI65121001245
10NGARAMA109502329
11NYAGATARE153010801881
12NYAKIGANDO21531262462
13REMERA15770020
14RUBAGABAGA00121301237
15RUKARA36082221
16RUKOMO63510552182
17RWAGITIMA551080533
IGITERANYO9619613013620152726

INTARA ZIRI MU IGERAGEZA

NoINTARAADVENTUREPATHFINDERAMBASSADORSYGUIDEMASTER GUIDEIGITERANYO
1JURU0060017
2KIGARAMA0531701255
3MUNINI375110228
4MURAMBI15470219
5NTOMA2718100643
6NYABITEKERI55561830
7RWANKUBA0710019
IGITERANYO11367041132191

III. IBYARANZE INGANDO

Ingando yaranzwe n’umwuka w’ibyishimo n’ubusabane. Abari mu ngando babyukaga mu gitondo bagasenga, nyuma yo gusenga bagafata amafunguro, nyuma yamafunguro ya mugitondo, abato (ni ukuvuga abato n’abarondabukanda) bagatangira amasomo, naho abakuze (ni ukuvuga abambasaderi, abajiya bakuze n’abayobozi bakuru batari bwigishe uwo munsi) gakajya mu muganda.

Sa sita, bose bagahurira ku ifunguro rya kumanywa, sa munani bose bagasubira mu masomo. Sa kumi bakajya mu myidagaduro, bavamo bakoga bakanafata ifunguro rya nijoro, rigakurirwa n’igitaramo, hagaheruka kuryama.

Uretse kuba muri iyi ngando yatangiwemo amasomo menshi yafashije abayijemo, nk’uko byavuzweharuguru, hanakozwe imirimo y’amaboko, aho urubyiruko rwakoze ibikorwa bijyanye n’iterambere rya Field. Bakoze ku mazu 2 yari asanzwe yubatswe, amazu yagenewe gucumbika mo abakozi. Bashashe amatafari azashyirwaho pavoma banayatera ibishahuro. Hanashyizweho fondasiyo y’indi nzu nshya.

Inkuru zifitanye Isano

Youth Camp 2023: World Pathfinder Day

This was an extraordinary day attended by the camp participants, believers from Nyagatare district,…

o-arrow__long–left

    1 comments

  • | January 21, 2024 at 6:43 pm

    Biranejeje rwose kd Imana ishimwe cyane
    Mukomere mu murimo nitutagwa isari tuzagororerwa

Tanga Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *